RFL
Kigali

Fabrice & Maya basohoye indirimbo y'ihumure yashibutse ku bwoba n'agahinda abatuye Isi batewe na Coronavirus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/07/2020 12:35
0


Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana, abaririmbyi b'abahanga b'Abarundi batuye mu Rwanda bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Mwami w'ibihe' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo y'ihumure banditse mu gihe cya 'Guma mu Rugo' nyuma yo kubona abatuye Isi bose bafite ubwoba n'agahinda batewe n'icyorezo cya Coronavirus.



Fabrice & Maya ni bo batangije Heavenly Melodies Africa, Umuryango Mpuzamahanga wo kuramya no guhimbaza Imana, uri gukwirakwira muri Afurika utegura ibisekuruza bizaza ukanashishikariza ubumwe mu bakozi b'Imana. Uyu muryango uyoborwa na Fabrice Nzeyimana, kugeza ubu ugizwe n'abantu barenga 1000 bo mu bihugu binyuranye muri Afrika. Fabrice & Maya bamaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo 'Muremyi w'isi' imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 310 mu mezi 7 gusa imaze kuri Youtube, n'izindi. 


Fabrice & Maya bakoze mu nganzo bahumuriza abatuye Isi

Mu kiganiro na INYARWANDA, Fabrice Nzeyimana yadutangarije uko bagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yabo nshya bise 'Mwami w'ibihe'. Yavuze ko iyi ndirimbo yashibutse ku bihe bikomeye isi irimo aho nta muntu n'umwe ufite igisubizo cy'icyorezo cya Coronavirus. Yagize ati "Iyi ndirimbo twayanditse mu gihe cya lockdown. Ndeba ibiba ku isi nabona isi isa niyahagaze abantu bafite ubwoba n’agahinda. Abanyabwenge, abakire, abakene, abakuru n’abiyoroheje bose bari mu kibazo kimwe nta n'umwe ufite igisubizo".

Yavuze ko muri iyi ndirimbo yabo nshya, bashatse kubwira abantu bose ko hari Umwami utegeka ibihe byose, uwo akaba ari Umwami Imana ari nawe umenya ibyananiye abana b'abantu. Ati "Ubutumwa burimo bugenewe twese. Ibihe benshi bakunze kubiririmba, abantu bamye bafite icyo babivugaho ariko iyi ndirimbo ije kubabwira uwutegeka ibihe, Umwami wabyo." Yavuze ko hari ikosa abanyabwenge b'Isi bajya bakora aho bafata umuntu runaka bakamugira umuntu ufite ibisubizo by'ibibazo byose. Yagize ati:

Abahanga mu bwenge, benshi bashize umuntu mu kibanza gikomeye bamugira umutima w’Isi, ufite ibisubizo by’ibibazo byose (Humanism) ariko siko biri kuko umuntu nawe ni icyaremwe kandi hari byinshi atazi adatahura...Kuba mu bihe neza ni ukumenya Umwami w’ibihe.


"Kuba mu bihe byiza ni ukumenya Umwami w'Ibihe" Fabrice & Maya

Fabrice & Maya bafite Album 6 ziri hanze zaryoheye benshi ndetse bari kwitegura gukora indi Album nshya mbere y'uko uyu mwaka wa 2020 urangira. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya bise 'Mwami w'ibihe', aba baririmbyi bavuga ko bari gutegura igikorwa basanzwe bakora buri mwaka cyitwa 'Overflow', nyuma yaho akaba ari bwo bazakora Album nshya. Fabrice yavuze ko Overflow y'uyu mwaka bazayikorera kuri internet (online).


Fabrice & Maya basohoye indirimbo banditse mu bihe bya 'Guma mu rugo'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MWAMI W'IBIHE' YA FABRICE & MAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND