RFL
Kigali

Kenya: Umugabo akurikiranyweho kurya impyisi yari yarazengereje abaturage

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/07/2020 12:39
0


Umugabo witwa Moses Omondi wo mu gihugu cya Kenya arashakishwa n’inzego zishinzwe inyamanswa z’agasozi nyuma yo kwicira impyisi hafi y’umugezi uherereye mu murenge wa Kisumu, mu mudugudu wa Seme akaza kuyibaga akayirya.



Uyu mugabo yagiye guhiga iyi mpyisi yari imaze iminsi izengereza abaturage bo mu gace ka Kogilo, yitwaje umuhoro. Icyaje kubatangaza ni uko nyuma yo kuyica yakomerejeho akayibaga akanateka inyama zayo.

Uruhu rw’iyi mpyisi yaruyikuyeho arumanika ku mugozi uri inyuma y’inzu ye ari nacyo cyatumye abaturanyi be batangira gukeka ko yaba yabaze iyi nyamaswa.


Obote akimara kumenya ko abayobozi b’ikigo cyo muri Kenya gishinzwe inyamanswa z’agasozi bari kumushakisha yahise aburirwa irengero, cyakora asiga inyama nyinshi zayo yari asigaje kuburyo zimwe basanze yamaze kuzimanika ku gisenge cy’inzu ye yatangiye kuzumisha izindi zikiri hasi mu nzu.

Ababyeyi be baguye mu kantu bavuga ko batumva ukuntu yabashije kwica iriya nyamanswa isanzwe itinyitse n’uburyo yatekereje kuyikuraho uruhu akayirya.

Papa we witwa Ochola Hongo yagize ati “ Uyu mugabo asanzwe ari umuntu utapfa kwegera, ntitwashoboraga kugira na kimwe tubasha kumubuza mu byo yari yatekereje gukora”.

Uyu mubyeyi yasobanuye ko umuhungu we yari asanzwe ava mu rugo kare cyane agiye gushaka akazi gaciriritse yari asanzwe akora, cyakora ngo umunsi wo kwica iyo mpyisi yarazindutse cyane kuruta mbere agenda yerekeza aho bita Kombewa ari naho bivugwa ko impyisi zisanzwe zifite inzira zinyuramo zijya mu byaro byo hafi aho.

Hongo ati “Impyisi zirasanzwe muri aka gace kacu ndetse zikunda no kuvogera ubworozi bwacu. Umuhungu wanjye buriya yabonye bimaze kumurambira”.

src:Phxfeeds






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND