RFL
Kigali

Franco T yasohoye amashusho y'indirimbo 'Humura' anagira icyo asaba Abapasiteri-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2020 12:21
0


Francois Twizeyimana wiyise Franco T nk'izina akoresha mu muziki amazemo imyaka 15, ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya Bethesda Holy Church riyoborwa na Bishop Rugamba Albert, akaba amaze gukora indirimbo ze bwite enye zirimo iyo yise 'Humura' igaragaza amashusho ari nayo aherutse gushyira hanze.



Franco T ni umugabo wubatse, utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya. Amaze imyaka 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yatangiye kwandika indirimbo mu mwaka wa 2005, hanyuma mu mwaka wa 2019 akaba ari bwo atangira gusohora indirimbo. 

Yagize ati "Umuziki nawutangiye muri 2005, ni bwo natangiye kubasha kwandika indirimbo nkayiha n'ijwi. Mu 2010 ni bwo nakoze indirimbo ya mbere nari mfatanyijemo n'abandi babiri ku bufasha bw'umwe muri bo gusa ntiyaje kumenyekana".

Yavuze ko mu mwaka wa 2019 ari bwo yashyize imbaraga nyinshi mu muziki. Ati "Nongeye gukora indirimbo muri 2019 na 2020 (aho nasohoyemo video imwe). Maze gukora indirimbo enye hatabariwemo iyo natangiriyeho mfatanyije n'abandi". Indirimbo 4 amaze gukora ni: 'Mwami Rubasha', 'Almighty God', 'Ndagukunda' na 'Humura' ari nayo gusa ifite amashusho.

UMVA HANO 'HUMURA' INDIRIMBO YA FRANCO T

Franco T yabwiye INYARWANDA intego ye mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko awukora agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse no kwiteza imbere. Ati "Nkora umuziki ngamije gukora umurimo w'Imana mvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo, kwamamaza ubwami bw'Imana no kwiteza imbere". 


Franco T umuhanzi ubarizwa muri Bethesda Holy church 

Asobanura ko umuhanzi wa Gospel akwiriye kuba ari umukristo uzi ijambo ry'Imana ndetse akanarishyira mu bikorwa akabigeza no ku bandi. Ati "Umuhanzi wa Gospel ni umukristo uzi Ijambo ry'Imana icyo rivuga n'icyo rimusaba kandi akabishyira mu bikorwa akabigeza no ku bandi mu buryo bubafasha kwegerana n'Imana no kwiteza imbere".

Avuga ko abapasiteri bakwiriye kuba hafi y'abahanzi bakabafasha kubona uko bageza ibihangano byabo ku bakristo. Ati "Abapasitori icyo bakwiriye gufasha abahanzi ni ukubaba hafi, bakabatera ingabo mu bitugu mu buryo bwo kubona uko bageza ibihangano byabo ku bakristo n'ubundi buryo bwose bafatanyamo bukabakura ku ntambwe imwe bakagera ku yindi".

Franco T asobanura ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye iri hanze, yagize ati "Indirimbo nasohoreye amashusho yitwa Humura ikaba ihumuriza abakristo n'abanyarwanda muri rusange gukomera muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse n'ibindi bihe bijya bibagora ko Imana Ibazi itabibagiwe". 

Akomeza avuga ko nta mvura idahita bityo akizeza abantu gutabarwa kw'Imana. Ati "Nubwo ibigeragezo bijya bihanda ariko nta mvura idahita n'uko nibahumure Imana irabazi. Ibihe bigoye bizarangira kandi hazabaho amashimwe bakomeze kwiringira Imana mu byo bakora byose nayo ntizabibagirwa".

REBA HANO INDIRIMBO 'HUMURA' YA FRANCO T







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND