Buri munsi uko ikoranabuhanga rigenda rizana rizana ibyarwo ndetse benshi hari amakuru baba badafite ariko akaba adahagije ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari ibihombo bagiyemo batazi impamvu yabyo. Menya ibintu ugomba kwirinda kugira ngo igice kibika umuriro muri telefone yawe (batterry) kirambe.
Abantu benshi bakunze kugira ikibazo
cyo kugura telephone ngendanwa nyuma y’iminsi micye igice kibika umuriro
(battery) kigatangira kugaragaza imbaraga nke mu gutunganya ibyo kiba cyarakorewe.
Aha twavuga nko kubika umuriro igihe gito, bikazagera n'aho umuriro uba
utagihagararamo rwose n’iminota micye.
Ibi hari igihe biterwa nuko icyo gice kibika umuriro kiba cyaracuzwe mu buryo buciriritse ku nyungu za ba nyir'ukugicura, ariko nanone uku kutabika umuriro gushobora no guterwa n’umuguzi. Tugiye kurebera hamwe amwe mu makosa akunze gukorwa agatuma ibice bya telefone zacu byagenewe kubika umuriro bitakaza ubushobozi bwabyo bigatuma na telephone yose yangirika.
Muri rusange ibyuma byose
by’ikoranabuhanga iyo bigikorwa bihabwa igihe runaka bigomba kumara ubundi
bigasaza bikajugunywa cyangwa se bigahindurwa mo ibindi bishya. Ni nako bimeze
rero ku bice bibika umuriro muri telephone kuko biba bikozwe n’ikinyabutabire
cya Lithium kigenda gishira uko iminsi ihita. Nubwo ntacyo umuntu yakora ngo
ahagarike uko gusaza, ariko hari ibishobora gukorwa kugira ngo hirindwe
iyangirika rya hato na hato igihe cyagenwe kitaragera.
1. Irinde
gucomeka telephone kugera yuzuye ijana ku ijana
Abantu benshi
birabashimisha iyo babonye telefone zabo zuzuye neza, ariko ibi iyo bikorwa
buri munsi byangiza byinshi. Abahanga mu by’ikoranabuhanga rigezweho batanga inama ko kugira ngo telefone
yawe imare igihe ibika umuriro mu buryo bushimishije ari uko wajya uyicomokora
ku mashanyarazi igezemo umuriro uri ku gipimo cya 80% gusa. Ibingibi ariko bigira
akamaro kuri telefone nshya itarangirika bikaba rero byayongerera uburambe
mu kubika umuriro.
Gucomeka
Telefone ikuzura 100% birayangiza cyane
2. Irinde
kureka telephone yawe ngo ishiremo umuriro kugera kuri 0%
Abahanga mu
by’ikoranabuhanga nanone batanga inama y'uko ugomba gucomeka ku mashanyarazi
telefone yawe itarajya munsi ya 20%, kuko iyo ihora igera munsi y'iki gipimo
ikarinda n'aho igera kuri 0% yangirika mbere ugereranyije n’igihe yari kuzamara.
3. Irinde
kureka telephone yawe ngo ishyuhe cyane
Abantu benshi bakunze
kwigira inama yo kuzuza telefone zabo umuriro kugira ngo bazikoreshe imirimo
myinshi batongeye kuzicomeka vuba, ariko nyamara uruhurirane rwo kuba yuzuye
umuriro igahita inakoreshwa imirimo myinshi icyarimwe birayishyushya
bikayinaniza ntikore neza ibyo yagombaga.
Ibintu bishobora gutera ugushyuha gukabije kwa
telephone yawe
Hari abantu bibwira
ko kuvugira kuri telefone umwanya munini icometse cyangwa idacometse ku muriro
ari cyo kintu cyonyine gitera telefone gushyuha. Reka turebere hamwe bimwe mu
bindi bintu bitera telefone guhinda umuriro, rimwe na rimwe bikagera n’aho
umuntu aba atagishobora kuyifata mu ntoki bikanagira ingaruka ku bushobozi bwayo
bwo kubika umuriro.
a. Kuyikiniraho
imikino igihe kinini cyane
Gukoreha
telefone mu gukina imikino yo mu bwoko bw’amashusho (video games) ukabikora
umwanya munini bituma umutima wa telephone (CPU) ukora cyane bigakenera umuriro
mwinshi cyane bityo n’igice kibika umuriro (battery) kigakora bikabije. Biba byiza
rero iyo umuntu agiye ashyiramo akanya k’akaruhuko kugira ngo hatabaho
kwangirika kw’ibice binyuranye.
Gukoresha Telefone yawe ukina imikino utayiruhutsa bituma ishyuha cyane
b.
Gufungura ibice byinshi bishinzwe gukora imirimo
inyuranye (Apps) icyarimwe
Abantu benshi
bakunze kuba bari nko gukoresha urubuga nkoranya mbaga rwa Whatsapp mu kanya
gato bakarugabanya (minimize) bagafungura Facebook nayo bakabigenza uko
bagafungura nka Twitter ugasanga hari ibintu byinshi bifunguriye icyarimwe
kandi byose biri mu kazi.
Uko ufungura ibyumba byinshi muri telefone yawe, ni nako biyigora bikayisaba ingufu nyinshi kugira ngo ibashe gukorera icyarimwe ako kazi kose uba wayihaye, bikaba rero nabyo byayitera gushyuha bikabije. Biba byiza iyo ufunze icyumba runaka (App) kitari gukoreshwa kuko kukigabanya (minimize) ntacyo biba bivuze kirakomeza kigakorera inyuma.
Gufungura Application
nyinshi icyarimwe byangiza Battery ya Telefone bikayitera gushyuha cyane
c. Kureba
amashusho umwanya munini
Muri iki gihe
imbuga nka Youtube, Netflix n’izindi zikunze gukurura abantu bakazimaraho
umwanya munini barebaho amashusho anyuranye bifashishije telefone zabo
ngendanwa. Kureba amashusho amasaha menshi utaruhutsa telefone, nabyo
bigabanya uburambe bw’igice kigenewe kubika umuriro muri telefone yawe bikaba
byanangiza ibindi bice byayo.
d. Kurekera
telephone yawe ahantu hashyushye cyane
Gushyira
telefone ku zuba, hafi y’imbabura cyangwa se ibindi bintu bishyushye bituma
ibice biyigize byaguka cyane bikabyimba, ibindi bikaba byanashonga bitewe
n’ibinyabutabire bibikoze. Ibi nabyo rero bigabanya ububasha bwa telefone mu
kubika umuriro.
Uburyo wakoresha mu gukonjesha telephone yashyushye
Umuntu wumvise gukonjesha, mu bintu bya mbere ashobora gutekereza icyuma gikonjesha kizwi nka firigo gishobora kuzamo. Gusa kuri telefone yashyushye kuyishyira muri iki cyuma si byiza kuko ababigerageje bahura n’ikibazo cy’uko ikirahure cya telefone gihita kimeneka kubera ko iba ivuye mu bushyuhe bwinshi igahita ijyanwa mu bukonje bukabije ako kanya. Iyo ushaka kugabanya ubushyuhe bwa telefone yawe rero, mu buryo bwiza uba ugomba gukora ibi bikurikira.
-Kuraho igifuniko cy’inyuma kuri telefone
Iyo telephone
yashyushye, igifuniko cyayo gishobora gupfukirana ubushyuhe buba burimo imbere
bukaba bwamaramo igihe bikayangiza. Niba kandi ubushyuhe butinze gushira kandi
uyikeneye cyane, yikoreshe igifuniko cy’inyuma nta kiriho.
-Shyira telephone mu buryo bwo gukoresha umuriro muke (Battery Saver
Mode)
Kuri telfone
zigezweho ubu hari uburyo ushobora kuyikoresha nyamara idakoresha umuriro
mwinshi. Ubu buryo buzwi nka Battery Saver Mode ukaba rero wabwifashisha igihe
telefone yagushyuhanye.
-Funga ibyo udakeneye gukoresha muri ako kanya
Mu rwego rwo
kwirinda ishyuha rya hato na hato rya telefone sibyiza ko ibice nka GPS,
Bluetooth, Wi-Fi ndetse n’ibindi byaba bifunguriye icyarimwe kandi atari ko
byose biri gukoreshwa. Hari n’inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko biba byiza
iyo telefone utari gukoresha, uyishyira mu buryo buzwi nk’akadege (Airplane
Mode) kuko nabyo bifasha cyane mu gutuma igice kibika umuriro (battery) kiramba.
-Gabanya urumuri muri telephone yawe
Niba telephone
yawe ikunda gushyuha nujya kuyikoresha ujye ugabanya urumuri rwayo nabyo bizayifasha
kumara igihe itangiritse.
- Hora uvugurura ibyumba (Apps) by’ingenzi bya telefone
yawe
Kugira ngo
telefone yawe irambe kandi ntizajye ishyuha bikabije ni byiza ko uhora
uvugurura (updating) ibice by'ingenzi ukunda gukoresha imirimo itandukanye muri
telephone. Ahangaha ni byiza ko niba ukunda nko gukoresha Whatsapp cyangwa se
ikindi, uhora ushyiramo Whatsapp nshyashya kuko bituma hadakoreshwa umuriro
mwinshi ndetse na telephone ntishyuhe cyane.
-Hindura umugozi wifashishwa mu gucomeka telefone
Iyo umugozi wifashishwa mu gucomeka telefone ku mashanyarazi ufite ikibazo, telephone uri gucomeka nayo igira ikibazo. Niba rero wumva ubushyuhe bwinshi cyane hafi yaho umugozi uhurira na telefone buri gihe ucometse telefone yawe, biba byiza iyo uhinduye umugozi ukajya ukoresha uw’ubundi bwoko cyangwa se ukagura uwundi mushya.
Muri make
telefone ngendanwa zidufitiye akamaro kanini cyane by’umwihariko mu isi ya
none y’ikoranabuhanga. Nk'uko umuntu we ubwe yiyitaho na telefone zacu tuba
tugomba kuzirinda ibizangiza birimo n’ubushyuhe bwinshi, kuko byadufasha
kudahora dutakaza amafaranga mu gukoresha cyangwa se tugura izindi nshya mu
buryo tutateguye kubera ibibazo twakabaye twirinda ubwacu nk'uko tumaze kubibona
hejuru.
Src: insider & androidpit
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO