RFL
Kigali

Sir Elton John yavuze ko yabonye Imana n'amaso ye mbere y’uko areka kunywa urumogi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2020 10:20
0


Umuhanzi w’Umwongereza Sir Elton Hercules John CH CBE yahamije ko yabonye Imana n’amaso ye ubwo yanywaga ku rumogi mu gihe yarimo atunganya indirimbo.



Uyu munyabigwi w’imyaka 73 y’amavuko yakomoje ku ijoro ry’igitangaza yatumuriyemo urumogi anumva umuziki w’injyana ya Electronic iri mu zifite abafana benshi ku Isi.  

Uruhurirane rw’ibyo byombi rwamwuzuye mu mitsi, injyana y’umuziki yirukira mu bwoko bwe uyu muhanzi asigara ari mu Isi y’urujijo rukomeye. Byatumye Sir Elton John abona ibitari byakamubayeho abonesha amaso ye Imana.

Iki cyamamare kimaze ibinyacumi byinshi nta kiyobyabwenge kigera mu mubiri we, aratura ashize amanga akavuga iby’amajoro menshi yanyuzemo agifata ku biyobyabwenge.

Injyana yakomatanyije ibi byose akisanga ari mu Isi ya wenyine ni umuzingo wa German Dance Trans Europe ya KraftWerk.

Sir Elton yavuze ko iyi Album yo mu rurimi rw’Ikidage ifite urwibutso muri we azahora azirikana, kuko ibyamubayeho ari ubuhamya bwafasha benshi.

Ati" Narabikunze, ni wo muzingo wa mbere nari numvise uhurane neza n’ikidage kuva iyi njyana ya Pop yabaho"

" Ndibuka natumuye ibiyobyabwenge bitandukanye ndimo niyumvira uwo muziki mu majwi avuga hejuru. Nabonye Imana kuri uwo munzingo.”

N’ubwo yibuka akishimira ayo majoro yose yaciyeno muri studio, Elton yakomeje kugenda ahinduka kuva muri ibyo bihe.

Imyaka 30 irashize Elton John aretse kunywa urumogi. Akunze kuvuga ko ari mu buzima bwiza nyuma yo kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka ushize yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko mu myaka 29 ‘ishize’ yari umugabo uri mu buribwe, ariko Imana yamutabaye.

Icyo gihe yashimye n’abantu bagize uruhare kugira ngo ave mu banywayi b’urumogi.

Elton John yakunzwe mu ndirimbo “Nikita” yasohoye mu 1985, “I want Love” yo mu 2001, “Sacrifice” yo mu 1989, ‘Rocket Man’, ‘Tiny Dancer’ n’izindi.

Uyu munyabigwi mu muziki yavuze ko yabonye Imana mbere y'uko areka kunywa urumogi

Mu 2018, ikinyamakuru The Guardian cy'abongereza cyasohoye urutonde rw'indirimbo 50 za Elton John zakunzwe mu buryo bukomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND