Umuhanzi Mfitumukiza Obed usengera mu Itorero rya AEBR Kacyiru, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Urabaruta' yanditse amaze gusoma inkuru y'igeragezwa ry'umugaragu w'Imana witwa Yobu ubwo yarwaraga imiryango ye n'amatungo bikamushiraho ariko agakomeza kunamba ku Mana.
Mfitumukiza Obed yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse mu mpera z'umwaka wa 2019 mu kwezi kwa 11 ubwo yari mu nzira avuye ku ishuri. Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze uko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, ati "Ni indirimbo nanditse maze gusoma igeragezwa ry'umugaragu w'Imana Yobu. Ubwo yarwaraga imiryango ye n'amatungo bikamushiraho, ndetse n'inshuti zikamuvaho ariko akomeza kwiringira Imana".
Ati "Imana ikomeza kubana na we kugeza ubwo yamukijije ikamushumbusha ibyo yari yarabuze mbere. Aho ni ho nakuye iki gihangano: Uwiteka Urabaruta". Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ye yashyize hanze, hari ibindi bihangano bishya yiteguye kugeza ku bakunzi b'umuziki. Ati "Nyuma ya Urabaruta, abantu mukurikirina inyarwanda ndababwira ko mugiye kubona ibindi bihangano bishya Uwiteka akomeje gushyira ku mutima wanjye ngo tubisangire".
Obed Mfitumukiza yateguje abakunzi b'umuziki indirimbo nshya kandi nyinshi
TANGA IGITECYEREZO