RFL
Kigali

MD yasohoye indirimbo nshya 'Ni ko tugenda' nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2020 15:46
0


"Twuzura umwuka bikabayobera, bakagira ngo ni ubusazi, oya. Iyo twuzuye Umwuka Wera, abana b'Imana ni ko tugend". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Ni ko tugenda' ya Ency Via Ft M.D & Agha yasohokanye n'amashusho yayo.



MD yabwiye INYARWANDA ati "Ubutumwa burimo nk'uko indirimbo yitwa 'Niko tugenda', twashatse kugaragaza ko iyo dusenga akenshi mwuka wera aragusanga ukuzura umwuka bitewe n'ibihe byiza uba wagize cyangwa urimo ukaba wavuga mu ndimi ugasanga bamwe mu bakureba bavuga ko uri kubeshya cyangwa uri kubyikoresha bakakwita umusazi kandi mu by'ukuri uri mu bihe byiza kandi muri wowe mwuka wera ari kumwe nawe ku buryo ushobora no kwirukana imyuka mibi abandayimoni mu izina rya Yesu Kirisito".

Yakomeje avuga ko Mwuka Wera ari we mufasha bahawe nk'abakiriye Yesu Kristo. Ati "Ikindi twarazwe mwuka wera kugira ngo adukoreshe tugendana nawe igihe cyose ni we mufasha wacu wa buri gihe mu makuba aradutabara". Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y'iminsi micye umuraperi MD akoze ubukwe aho tariki 25/06/2020 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ibyishaka Joselyne, bakaba basigaje gusezerana imbere y'Imana. Yavuze ko iyo yitegereje mu maso h'uyu mukobwa amubonamo MD.

Umuraperi MD agiye kurushinga n'umukobwa avuga ko yasanganyeigice yaburaga ngo yuzure-AMAFOTO


MD hamwe n'umugore we Joselyne


MD ni umugabo wa Joselyne mu buryo bwemewe n'amategeko

REBA HANO 'NI KO TUGENDA' INDIRIMBO MD YARIRIMBYEMO NYUMA Y'UBUKWE BWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND