RFL
Kigali

Marius Bison yahuje imbaraga na Uncle Austin bakorana indirimbo ibyinitse isingiza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2020 15:10
0


Umuhanzi Marius Bison uri kuzamuka mu muziki ku ntera ishimishije, yahuje imbaraga na Uncle Austin basohora amashusho y’indirimbo ibyinitse bise “Nkwamamaze” isingiza Imana.



Iyi ndirimbo “Nkwamamaze” ifite iminota 03 n’amasegonda 34’ ije ikurikira “Mbaye uwawe” Marius Bison yari aherutse gusohora ivuga ku kwiyegurira Imana umarampaje. ‘Nkwamamaze’ ivuga ku kuzirina ibyiza byose Imana igukorera hanyuma akiyemeza kwamamaza impuhwe n’urukundo byayo.

Ni indirimbo kandi izafasha urubyiruko rwidagadura ariko banasingiza Imana, cyane ko usanga benshi muri bo bahugiye mu byinshi bituma badatekereza cyane ku Mana.

Umushinga w’iyi ndirimbo watangiriye muri Kiss Fm ubwo Uncle Austin yatumiraga Marius Bison akamubaza niba yifuzaga gukorana indirimbo n’abandi bahanzi. Marius yavuze ko atagiye kure yakwishimira gukorana indirimbo na Uncle Austin.

Marius Bison azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’aho Uncle Austin azwi mu ndirimbo zubakiye ku rukundo, ndetse mu mpera z’uyu mwaka azamurika Album.

Marius azwi mu ndirimbo nka “Umuhamya”, “Kuba Umugabo”, “Amahoro yuzuye” n’izindi. Uncle Austin we aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ku mutima”.


Marius Bison yasohoye amashusho y'indirimbo "Nkwamamaze" yakoranye na Uncle Austin

Uncle Austin umenyereweho gukorana n'abahanzi bashya yakoranye indirimbo na Marius

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NKWAMAMAZE" MARIUS BISON YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND