RFL
Kigali

Imikorere y’ingabo zirinda Perezida Vladimir Putin ndetse n’uburyo zitoranywamo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:4/07/2020 13:22
0


Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ni umwe mu bakuru b’ibihugu barinzwe cyane kuri iyi isi. Uretse kuba ayoboye kimwe mu bihugu bikomeye mu bya gisirikare, igihugu cye ni kimwe mu bizonga ibyemezo bya Loni mu kanama k’umutekano, kubera ko ahanini kitavuga rumwe na byinshi mu Burayi na Amerika.



Putin arindwa n’umutwe udasanzwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’igihugu ubarizwa mu rwego rw’umutekano rushinzwe kurinda abayobozi bakomeye mu gihugu (SBP). Ni umutwe ukorera mu bwihisho kuko amakuru yawo agaragara hake cyane kandi nabwo adagahije.

Uyu mutwe uzwiho kuba ugibwamo n’abasore n’inkumi batoranyijwe, bagaragayeho gukunda igihugu kurusha abandi kandi bakaba biteguye kugikorera.

Kwinjira mu mutwe urinda Perezida Putin ni amahirwe adasanzwe kuko hari byinshi bigenderwaho, iyo ubuzemo na kimwe nta kabuza usubizwa inyuma nk'uko Igor Strelkov, umwe mu bigeze gukora mu nzego z’ibanga z’u Burusiya yabitangaje mu mwaka wa 2004.

Igor yavuze ko kujya mu mutwe urinda Perezida w’u Burusiya, ugomba kuba ufite uburebure buri hagati ya metero 1 na sentimetero 75 ndetse na metero imwe na sentimetero 90. Ugomba kuba upima hagati y’ibiro 75 na 90.

Kuba waba waragize indi mirimo ukora mbere yo kwinjira muri uwo mutwe si ngombwa, upfa kuba ushoboye amasomo yose wigishwa ajyanye no kurinda umukuru w’igihugu kandi ukaba ubasha gutekereza neza.

Ku bantu bigeze gukora indi mirimo, ugomba kugaragaza uko witwaye ku bakoresha wakoreye mbere yo kwinjira mu mutwe urinda Putin. Abigeze kuba abapolisi ntibemerewe kujya mu mutwe urinda Perezida Putin. Igor yavuze ko impamvu ari uko baba bifitemo ibitekerezo byo kurasa bagamije gukanga (nk'uko bikorwa iyo bashaka gufata abanyabyaha) ndetse bakaba bagitekereza ibyo gufunga abo bafashe.

Mu rwego rushinzwe kurinda Perezida habamo umutwe ushinzwe kudodera abarukoramo imyenda, abo ni na bo badoda imyenda Perezida yambara.

Haba mu bukonje cyangwa mu bushyuhe, nta muntu urinda Putin ushobora kugaragara yagize ikibazo. Hatoranywa abantu bafite ubushobozi bwo kwihanganira impinduka z’ikirere ariko ngo haba hari n’ibintu bahabwa bibafasha kutabira ibyuya mu bushyuhe cyangwa kudatitira mu bukonje.

Putin yubaha bikomeye abamurinda, ndetse ngo bose aba azi amazina yabo n’iyo agiye kubasuhuza abavuga mu mazina. Ntacyo ashobora gukora batakimutegetse, impamvu ni uko na we yigeze kuba umwe mu bari bagize urwego rw’umutekano w’abayobozi bakuru mu Burusiya mu myaka ya 1990 ruzwi nka KGB.

Putin wari uzwi nka Platov mu gisirikare, agenda aherekejwe na moto esheshatu zigenda imbere y’imodoka ye, enye zigenda zikikije imodoka ye ndetse n’izindi ebyiri inyuma. Aba kandi aherekejwe n’izindi modoka ziri hagati ya 5-7.

Abarinda Putin bagenda mu modoka zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-74, AKS-74U n’imbunda za mudahusha zo mu bwoko bwa Dragunov. Haba harimo kandi imbunda nini zizwi nka Picheneg na RPK, za bombe na gerenade ndetse na za rokete zo mu bwoko bwa Osa. Izi ntwaro baba bitwaje ngo zishobora kunesha batayo yose y’abasirikare.

Arindwa n’abasirikare benshi iyo ari mu gihugu bikaba akarusho iyo agiye mu ngendo hanze.

Abamurinda baba bafite imbunda nto zo mu bwoko bwa Gyurza zakorewe mu Burusiya, imwe ipima amagarama 995 nta masasu arimo. Iyo mbunda ijyamo amasasu 18, isasu ryayo rifite ubushobozi bwo gutobora ikirindamasasu (bullet proof) cyose gishoboka.

Abasirikare barinda inyubako Perezida Putin akoreramo, iyo abatambutseho ntibemerewe kumureba mu maso, bareba ku ruhande basa n’abahindukira ngo badahuza amaso. Bivugwa ko ariwo muco w’ingabo zirinda Perezida mu Burusiya.

Bitandukanye no mu yindi mirimo, abarinda Putin bemerewe kunywa itabi kuko ngo rifatwa nk’irigabanya umunaniro mu mubiri. Benshi mu barinda Perezida by’umwihariko, basezererwa ku myaka 35. Urwego rushinzwe kurinda Perezida w’u Burusiya (SBP) rugizwe n’abantu babarirwa hagati ya 2000 na 3000.

Src: www.occrp.org, www.rbth.com & bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND