RFL
Kigali

Sierra Leone abaganga bitaga ku barwayi ba covid-19 babataye bajya kwigaragambya

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:3/07/2020 11:41
0


Abaganga bitaga ku barwayi banduye covid-19 muri Sierra Leone bagaragaye mu myigaragambyo kuri uyu wakane, aho bishyuzaga imyenda y’ agahimbazamusyi bemerewe.



Iyi myigaragambyo y’ aba bagaga—abiswe intwari mu isi bitewe n’ uko bita ku banduye covid-19—bataye abo bitagaho muri Sierra Leone, hanyuma bagana imihanda. Bamwe muri bagenzi babo, bahamya ko abaganga bagiye mu myigaragambyo hari n’ abasize abarwayi mu mavuriro y’ ibanze.

Igitera aba baganga kwigaragambya, harimo kuba bavuga ko guverinoma ikoresha nabi inkunga itangwa ngo ifashe Igihugu guhangana na covid-19, ndetse bakongeraho ko uburinzi n’ agahimbazamusyi bitaboneka nk’ uko bikwiye.

Aba baganga bavuga ko bari barijejwe inyishyu—ku kazi gatunguranye-- ku bw’ akazi bakoze muri ibi bihe by’ icyorezo cya covid-19, gusa ngo iyo nyishyu ntabwo irabageraho.

Kuva icyorezo cyatangira, hafi 20% y’ igiteranyo cy’ ibyari bigenewe gukoreshwa mu bihe byo kurwanya covid-19 muri Sierra Leone, yakoreshejwe hagurwa SUV (mini bus) na moto by’ inzego za polisi. Ibi, byemezwa na raporo yasohowe na Minisiteri y’ imiri muri Sierra Leone yo ku wa 22, Gicurasi.

Ibyo bikoresho byaguriwe uru rwego rw’ umutekano byahagaze agera ku 850,000 $. Mu gukoresha inkunga icyo yari igenewe, haguzwe imashini 8 zifashishwa mu guha umwuka abarwayi bawukeneye, zikaba zarahagaze 85,285$.

Ku ruhande rwa Minisiteri ishinzwe Ubuzima muri iki gihugu, yo ikomeza kugaragaza ko hari ikibazo cy’’ inkunga nkeya yo guhemba abafasha mu gukurikirana abanduye. Gusa, abaganga nabo bavuga ko badahabwa ibikoresho bibarinda kurwara no gusakaza covid-19, harimo ga (zambarwa ku maboko), udupfukamunwa, ndetse n’ amakanzu yambarwa n’ abaganga bita ku barwayi ba covid-19.

Mu barwayi 1,500 ba covid-19 bemejwe muri iki gihugu, 160 muri bo ni abaganga (abatanga serivisi z’ Ubuzima). Ntabwo bias nk’ ikibazo gishya, kuko no mu gihe cya Ebola abaganga (abatanga serivisi z’ Ubuzima) hapfuyemo 250, mu myaka ya 2014 na 2016.

“Nta murwayi werekana ibimenyetso bya covid-19 uzavurwa (uzitabwaho) kugeza gihe duherewe ubufasha dukeneye”. Amagambo yavuzwe na S.K. Jusu, umuganga mukuru muri Fourah Bay College.

N’ ubu aba baganga babona ko ibi bishobora kuzateza ikibazo, barakomeza kuvuga ko igikwiye kwihutishwa ari ugukemura ibi bibazo.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND