RFL
Kigali

Mayor Ntazinda yavuze icyatumye Nyanza FC itinda gutangizwa

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/07/2020 9:38
0


Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko impamvu ikipe ya Nyanza FC itarongera kugaruka mu ruhando rwa Ruhago nk’uko byari byitezwe ifitanye isano n’ingengabihe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



Mu kwezi kwa Karindwi kwa 2019, meya Ntazinda yari yijeje ko ikipe ya Nyanza FC izagaragara muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2019/2020 ariko siko byagenze.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Nyakanga 2020, meya w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko ingengabihe ya FERWAFA iri mu mpamvu zatumye bitagerwaho ariko yemeza ko n’ubu iyo dosiye igihari.

 

Yagize ati “Impamvu yambere yaturutse ku ngengabihe ya FERWAFA, Abanyenyanza bari bandikishije ikipe ya Nyanza FC muri FERWAFA biza kubusana na karandiriye FERWAFA igira cyane cyane y’inteko rusange. Shampiyona yagombaga gutangira mu kwezi kwa 10, inteko rusanjye izaba ari mukwa 12 kandi byagombaga kwemezwa mbere ko ijyamo.

Yakomeje agira ati “N’uyu munsi inteko rusange ya FERWAFA ntiraba ariko ubusabe buriyo igihe izabera ikipe izabaho.”

 

Nyanza FC yahoze ari ikipe ikomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, igenda isubira inyuma buhoro buhoro bitewe n’uko ibyakayifashije byahabwaga mukuru wayo Rayon Sports, nayo yavukiye muri aka karere n’ubwo itakikabarizwamo.

Muri  2013 ubwo Rayon Sports yavanwaga i Kigali igasubizwa ku ivuko muri aka Karere ka Nyanza, Nyanza FC yahise iseswa. Mu ntangiriro za shampiyona ya 2015/2016 Rayon Sports yahise isubizwa mu Mujyi wa Kigali, maze i Nyanza hasigara icyuho hatagira ikipe.

 

Nyuma yo kubona ko hari impano ziharenganira bitewe n’uko zitozwa ariko hakabura aho kuzizamurira, muri 2017 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buyisaba ko Nyanza FC yakongera kwandikwa ku rutonde rw’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibaruwa akarere ka Nyanza kandikiye FERWAFA

Uretse ikipe ya Nyanza Fc, akarere ka Nyanza ngo kageze kure gahunda yo gushyiraho ikipe y’amagare yo muri Nyanza, imyidagaduro y’umuco ndetse na siporo zindi zirimo n’i y’ubukerarugendo. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ibikorwa nibyongera gusubukurwa neza nka mbere n’izi gahunda zizatangira.
 

Siporo y’ubukerarugendo izakoresha inzira zigeze kuri Eshatu z’abanyamaguru aka karere gafite zemejwe ku rwego mpuzamahanga n’izindi bateganya kubaka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Bamwe mu bakinnyi bahoze muri Nyanza FC
    Bamwe mu bakinnyi bahoze muri Nyanza FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND