RFL
Kigali

Gahungu wabaye umuzamu w’umwaka mu Rwanda yizeye no kuzaheka Amavubi muri CHAN 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2020 17:41
0


Umunyezamu nomero ya mbere mu ikipe ya Police FC, Habarurema Gahungu Emmanuel, wabaye umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino 2019/20, yavuze ko vuba aha aba yagarutse mu kibuga kandi Police FC abona izegukana igikombe mu mwaka utaha, anemeza ko yizeye kuzaheka Amavubi muri CHAN 2020.



Gahungu uri kwivuza urutugu rw’ibumoso nyuma y'uko abazwe mu byumweru bibiri bishize, yavuze ko mu byumweru bitatu biri imbere muganga yamubwiye ko azaba ari gukorana imyitozo na bagenzi be.

Ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, ku bitaro byitiriwe Umwami ni bwo igikorwa cyo kubaga Habarurema Gahungu Emmanuel ku rutugu rw’ibumoso cyabaye, kugira ngo uyu musore witwaye neza mu mwaka w’imikino 2019-2020 azabone umwanya wo kwitegura neza umwaka w’imikino utaha.

Gahungu wagize umwaka mwiza w’imikino muri uyu mwaka, agafasha Police FC gusoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, akaza no gutorwa na benshi nk’umunyezamu mwiza muri uyu mwaka, yemeza ko mu mwaka utaha azakoresha imbaraga nyinshi bizatuma azamura urwego yagaragayeho muri uyu mwaka.

Yagize ati “Wari umwaka wanjye wa mbere muri Police FC, ndashimira abatoza n’abakinnyi bagenzi bange bamfashije kugira ngo nkore ibyo nakoze muri uyu mwaka, kandi ndabizeza ko ngiye gukora cyane birushijeho ku buryo mu mwaka w’imikino utaha nzaba ndi ku rwego rwiza kurusha urwo nari ndiho uyu mwaka “.

Uyu munyezamu ukiri muto, avuga ko umwaka umwe w’amasezerano asigaje muri Police FC azawusoza yerekeza hanze y’u Rwanda kandi mu ikipe nziza.

Gahungu watangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ubwo yiteguraga kwerekeza muri Mozambique mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021, yemeza ko agiye gukora cyane bizatuma ahamagarwa mu ikipe y’igihugu izitabira CHAN 2020, iteganyijwe kubera muri Cameroon muri Mutarama 2021. Gahungu avuga ko yizeye kuzaheka Amavubi muri CHAN 2021.

Agaruka ku ikipe ya Police FC akinira, Habarurema Gahungu yemeza ko bijyanye n’uburyo ikipe yitwaye ku isoko muri uyu mwaka ndetse n’imbaraga bafite abona bazatwara igikombe kimwe mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda.

Habarurema Gahungu yageze muri Police FC umwaka ushize, avuye muri Sunrise FC yari amazemo imyaka itatu (2016-2019). Habarurema yageze muri Sunrise FC avuye muri Marines FC yo mu karere ka Rubavu ari na ho avuka.

Gahungu uri kwivuza urutugu azagaruka mu kibuga mu byumweru bitatu biri imbere

Habarurema Gahungu wafashije Police FC gusoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona yuyu mwaka yizeye ko mu mwaka utaha iyi kipe izatwara igikombe

Gahungu yizeye kuzaheka Amavubi muri CHAN 2020 u Rwanda ruzitabira muri Mutarama 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND