RFL
Kigali

Faustin Usengimana yateye umugongo Rayon Sports yamuzamuye yerekeza muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2020 10:04
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Faustin Usengimana yateye umugongo Rayon Sports yatwayemo ibikombe bitandukanye asinya imyaka ibiri muri Police FC nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Buildcon yo mu gihugu cya Zambia yakiniraga.



Inyarwanda yamenye ko Faustin yahawe Miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda na Police FC kugira ngo yemere kuyisinyira imyaka ibiri, anemererwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi.

Faustin yasoje amasezerano ye muri Buildcon FC mu kwezi kwa kabiri 2020, ariko kubera ko shampiyona yari igikinwa, agumayo akomeza gukorana na bagenzi be imyitozo ndetse akaba yaragiranye ibindi biganiro n’iyi kipe yo muri Zambia kuba yakongera amasezerano ariko birangira impande zombie zitumvikanye.

Byavugwaga ko Usengimana Faustin yifuzwaga n’ikipe yamuzamuye ya Rayon Sports gusa yahisemo kwerekeza muri Police FC yamuhaye ibyo yayisabaga byose. Usengimana yatangiriye umupira muri Rayon Sports, aca mu Isonga mbere yo gusubira muri Rayon Sports, APR FC na Buildcon yakiniraga.

Faustin yiyongereye ku bandi bakinnyi Police FC yasinyishije barimo Twizerimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyovu Sports, Iradukunda Eric Radu wavuye muri Rayon Sports ndetse na Evode Ntwari wavuze muri Mukura Victory Sports.


Faustin yari asoje amasezerano mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia

Faustin yegukanye ibikombe byinshi akinira Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND