Katheryn Elizabeth Hudson mu mazina y’ubuhanzi uzwi nka Katy Perry mu kiganiro aherutse kugirana na Radiyo y’abanyakanada yitwa SiriusXM CBC, yatangaje ubuzima bugoranye yanyuzemo mu 2017 ubwo yari amaze gutandukana n’umukunzi we ndetse no kuba Album ye itaraguzwe nk'uko yabiteganyaga umuziki we ugasubira inyuma.
Uyu
muhanzikazi hamwe n’umukunzi we mu minsi micye bari kwitegura kwibaruka imfura
yabo. Katy Perry n’umukunzi we Orlando Bloom wamenyekanye muri filime yitwa
“Lord of the Rings” urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2016 ubwo aba bombi
bahuriraga mu birori bya Golden Globe, nyuma yo kumara umwaka wose mu munyenga
w’urukundo aba bombi baje gutandukana.
Umwaka
ushize wa 2019 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) ni bwo amakuru yaje
kumenyekana ko bongeye gusubirana ubwo Orlando yateraga ivi asaba
Katy Perry kuzamubera umugore. Mu kiganiro Katy Perry yagiranye na radiyo
y’abanyakanada yatangaje ubuzima bugoranye yanyuzemo kubera ibibazo byinshi
yanyuzemo bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’umwuga we w’ubuhanzi, aho yavuzeko
byageze naho atekereza kwiyambura ubuzima.
Katy
Perry n’umukunzi we Orlando Bloom
Katy
Perry ubwo yaganiraga n'iyi radiyo yavuze ko mu myaka yashize umwuga we
wazamukaga mu buryo bushimishije nyuma nibwo yaje guhura n’ibibazo bitandukanye
maze umwuga we ujyenda usubira inyuma cyane, avuga ko ibyo byose bitatewe
n’ibibazo biturutse hanze. Akomeza avuga ko kuri we ibyamubayeho ari
agahomamunwa.
Mu
magambo ye yakomeje agira ati:”Nari naritakarije icyizere cyane, byaranshenguye
cyane. Natandukanye n’umukunzi wanjye ubu ugiye kuba se w’umwana wanjye nyuma
naje gushimishwa no guhindura ubuzima. Nubwo ibyambayeho bitangizeho ingaruka
cyane ariko byaranshenguye".
Katy
Perry aritegura kwibaruka imfura ye
Yakomeje
avuga ko kwishimira ubuzima yari abayemo cyangwa kwiyakira, ari bimwe mu byamufashije gutabara ubuzima bwe. Akomeza avuga ko ibyo yanyuzemo byose kugira
icyizere nabyo ari kimwe mu byamufashije kuva mu bibazo yari arimo kandi ko
ibibazo yanyuzemo byamufashije guhindura ubuzima bwe mu buryo butandukanye.
Si ubwa
mbere Katy Kerry avuze ibijyanye n’ubuzima bwe byo mu
mutwe (Mental Health), dore nko muri Mutarama uyu mwaka mu kiganiro yagiranye
n’ikinyamakuru Vogue India, yatangaje ko yari amaze igihe kinini afite ikibazo
cy’agahinda gakabije ibizwi nka Depression aho yakomeje avuga ko umwaka wa 2017
ndetse na 2018 ari imyaka yamugoye cyane.
Src: The Independent
Umwanditsi:
Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO