Abagore bahora ari ibanga rikomeye ry’abagabo babo, igitsina gore gisa nk'icyifitemo imyitwarire yihariye ku buryo hari ibintu bashobora gukorera abagabo babo bakaba babafite by’iteka.
Ntabwo bikomeye, ni uko usanga rimwe na rimwe abantu
bavuga ko bigoye guhuza n’umuntu
mwamenyanye mukuze ariko hari ibintu byoroshye ushobora gukorera umugabo wawe
ukamwigarurira wese.
Bimwe muri ibyo bintu rero harimo n’ibi bikurikira:
Kurambika umusaya wawe mu gituza cye: Nta kintu kinezeza
umugabo nko kumurambika umusaya mu gituza, ibintu byoroshye cyane, ntushobora
gusobanukirwa ibyiyumvo umugabo agira. Iyo ubikoze aba yumva ko umugore we
atekanye kandi agashimishwa no kukubera inkinga ya mwamba.
Gukina n’umusatsi we: Iki ni kimwe mu bintu bishobora gutuma
yiyumvisha ko umwitaho ndetse ko umukunda, ubusanzwe guhuza imibiri, uretse
imibonano mpuzabitsina, ni ngombwa cyane kuko bishimangira ubumwe bw’abashakanye. Ntutinye rero kumufata ukuboko n’ibindi bimenyetso
bito by’amarangamutima kuko bizamutera
kugukunda kuruta uko yari asanzwe abikora.
Kumuha agaciro mu ruhame: Uko urushaho guha agaciro umugabo
wawe mu ruhame ni nako uzaba uri kugenda wigarurira umutima we, niba hari
igikorwa akoze cyo gushimirwa kumugaragaro, witinya kubikora bikore ndetse umufate
ukuboko umwenyura, umubwire uko umukunda kandi ntukagire isoni zo kubikora mu
ruhame, icyo gihe umutima we uzaba uwufite byanze bikunze.
Kumutega amatwi: Nubwo ibi bintu abagore batabikunda cyane
ariko ni ngombwa. Kubatega amatwi, kubumva no kubaha umwanya mu gutanga
ubusobanuro kubasunikira kurushaho gukunda ababikora, biroroshye. Ni byiza
gutega umugabo wawe amatwi ukamwereka ko muri kumwe rwose, bizagufasha
kumwiyegereza iruhande rwawe.
Kumwandikira ubutumwa bugufi: Niba hari ikintu cyoroshye
kandi gishimisha abagabo kuruta ibindi, ni ukubandikira ubutumwa bugufi burimo
amagambo asize umunyu bya hato na hato. Ibi bituma umugabo arushaho gukunda
umugore we ndetse akamwitaho kuko aba abona ko amutekereza iteka.
Src: pareledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO