RFL
Kigali

Ibintu ushobora gukorera umugabo wawe ntatinyuke kuguca inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/06/2020 19:19
0


Abagore bahora ari ibanga rikomeye ry’abagabo babo, igitsina gore gisa nk'icyifitemo imyitwarire yihariye ku buryo hari ibintu bashobora gukorera abagabo babo bakaba babafite by’iteka.



Ntabwo bikomeye, ni uko usanga rimwe na rimwe abantu bavuga ko bigoye guhuza n’umuntu mwamenyanye mukuze ariko hari ibintu byoroshye ushobora gukorera umugabo wawe ukamwigarurira wese.

Bimwe muri ibyo bintu rero harimo n’ibi bikurikira:

Kurambika umusaya wawe mu gituza cye: Nta kintu kinezeza umugabo nko kumurambika umusaya mu gituza, ibintu byoroshye cyane, ntushobora gusobanukirwa ibyiyumvo umugabo agira. Iyo ubikoze aba yumva ko umugore we atekanye kandi agashimishwa no kukubera inkinga ya mwamba.

Gukina n’umusatsi we: Iki ni kimwe mu bintu bishobora gutuma yiyumvisha ko umwitaho ndetse ko umukunda, ubusanzwe guhuza imibiri, uretse imibonano mpuzabitsina, ni ngombwa cyane kuko bishimangira ubumwe bw’abashakanye. Ntutinye rero kumufata ukuboko n’ibindi bimenyetso bito by’amarangamutima kuko bizamutera kugukunda kuruta uko yari asanzwe abikora.

Kumuha agaciro mu ruhame: Uko urushaho guha agaciro umugabo wawe mu ruhame ni nako uzaba uri kugenda wigarurira umutima we, niba hari igikorwa akoze cyo gushimirwa kumugaragaro, witinya kubikora bikore ndetse umufate ukuboko umwenyura, umubwire uko umukunda kandi ntukagire isoni zo kubikora mu ruhame, icyo gihe umutima we uzaba uwufite byanze bikunze.

Kumutega amatwi: Nubwo ibi bintu abagore batabikunda cyane ariko ni ngombwa. Kubatega amatwi, kubumva no kubaha umwanya mu gutanga ubusobanuro kubasunikira kurushaho gukunda ababikora, biroroshye. Ni byiza gutega umugabo wawe amatwi ukamwereka ko muri kumwe rwose, bizagufasha kumwiyegereza iruhande rwawe.

Kumwandikira ubutumwa bugufi: Niba hari ikintu cyoroshye kandi gishimisha abagabo kuruta ibindi, ni ukubandikira ubutumwa bugufi burimo amagambo asize umunyu bya hato na hato. Ibi bituma umugabo arushaho gukunda umugore we ndetse akamwitaho kuko aba abona ko amutekereza iteka.

Src: pareledamour.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND