Ku Isi buri wese aba afite uko ateye rimwe na rimwe akabikundirwa ubundi akaba yabyangirwa! Burya abantu bafite kamere yo kutavuga byinshi bakunda mu buryo bukabije. Abantu bacecetse bakunze kuba abahanga cyane. Ese insobere zitangaza iki kuri yi myitwarire y’abantu bacecetse (introverts) n’abantu bashabutse (extroverts)?.
Ku isi hari
imyitwarire igabanyije mu bice bibiri kandi abantu bayifite baba bafite byinshi
batandukaniyeho na bagenzi babo mu buryo butangaje cyane. Muri rusange, iyo
umuntu adakunda kuganira n’abandi cyangwa se kuvuga amagambo menshi abahanga
bavuga ko aba acecetse (Introvert). Naho iyo umuntu akunda kuba hamwe n’abandi
akivugira n’amagambo menshi bavuga ko ashabutse, muri make ko
asabana (Extrovert).
Nk'uko bigaragazwa n’ubushakashatsi abantu batuje cyane bakunze gukora ibintu bihambaye twavuga nka Albert Einstein, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Sir Isaac Newton…
Kwitwa umuntu ucecets e(introvert) abahanga babisobanura gute?
Iyo umuntu afite imyitwarire yo guhora ashishikajwe nawe ubwe gusa, agahora yitekerezaho kenshi abahanga bavuga ko uyu muntu aba ari mu cyiciro cy'aba Introverts cyangwa se abantu bacecetse.
Aba bantu bakunda kumara igihe kinini ari bonyine, biyumvira indirimbo, basoma ibitabo, bandika, ndetse n’ibindi byinshi aho kujya mu bitaramo cyangwa se n’ahandi hahurira abantu benshi. Muri make bagerageza gukora isi yabo mu bijyanye n’imitekerereze ndetse n’imikorere.
Hari abantu benshi bakeka ko abantu bahora bacecetse baba bagira isoni cyangwa se bakaba ari abagome. Akenshi si ko biba bimeze kuko usanga ari abantu bumvikana ndetse cyane ariko bakanga umuntu ubivangira mu buzima.
Abantu bacecetse bakunda kuba bonyine
Ibintu usabwa kugira ngo ubane mu mahoro n’umuntu ukunda kuba acecetse
-Gerageza kubaha ibyifuzo bye byo
kwanga akavuyo no kubaho mu buryo bwe bwite
-Irinde kumuserereza rwagati mu
bantu benshi
-Niba hari ikintu kibaye muri
kumwe, muhe umwanya abe ari we wo kikigaho bwa mbere
-Muhe umwanya wo gutekereza,
ntukamuhatire kuguha igisubizo cy’ako kanya
-Ntukamubangamire mu buryo ubwo
ari bwo bwose
-Mumenyeshe mbere y’igihe niba hari
igikorwa cyangwa ubufasha umukeneye ho
-Irinde kumwereka ko kuba abayeho
yivugira make ari ikibazo ku bandi
Kwitwa umuntu ushabutse (Extrovert) abahanga
babisobanura gute?
Abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bavuga ko iyo umuntu akunda guhora agaragiwe kandi aganira n’abandi yaba ari wenyine akumva yabuze amahoro, uyu muntu aba ari mu cyiciro cy’aba Extrovert cyangwa se abantu bashabutse. Aba ni abantu bigirira icyizere muri rubanda kandi bagakunda guseruka mu ruhame. Muri rusange bakunda kuba aho abandi bari.
Aba Extroverts bakunda gukoresha umubiri kurusha kumara umwanya batekereza ku kintu, bityo rero barambirwa vuba iyo bari ahantu ha bonyine kuko iyo umuntu ari wenyine adasinziriye byanze bikunze aratekereza cyane.
Abantu bashabutse bakunda buri gihe kuba bari kumwe n’inshuti zabo
Ibintu usabwa kugira ngo ubane mu mahoro n’umuntu ukunda gusamara
-Gerageza umureke yigenge uko
abyumva ariko wenda umugire inama ku kiza n’ikibi
-Koresha uburyo bwose atakwicwa
n’irungu
-Hora buri gihe umutera
imbaraga (courage) mu byo akora cyangwa ategura gukora
-Mutungure kenshi gashoboka. Niba
ari umufasha wawe muzanire impano inshuro nyinshi
-Mubwire amagambo cyangwa se ukore
ibimenyetso bimwereka ko umwitayeho cyane
-Mufashe uko ushoboye agaragare
neza imbere y’abantu. Niba ari umwana wawe umugurire imyenda myiza, niba ari
uwo mwashakanye umwiteho atazajya agaragara nabi muri rubanda
Aba bose mu by'ukuri bafite ibyo bahuriyeho nko kuba bose nyine ari abantu, bafite umubiri, bafite ubwenge, baratekereza ndetse bose bagira ibyiyumviro bya kimuntu; gusa buri wese arihariye ku giti cye. Bityo rero nk'uko bivugwa, nta bantu babiri wasanga basa kuko uko dutekereza, uku twiyumva n'uko dukora biba bitandukanye bityo bikagaragaza kamere zacu. Tugiye kurebera hamwe itandukaniro riri hagati y’abantu bakunda kuba bicecekeye n’abakunda kuba buri gihe biganirira, muri make bashabutse.
Abantu bacecetse (introverts) batandukanye n’abakunda gusamara (extroverts) muri ibi bintu bikurikira:
1.
Kamere
Abantu batavuga menshi usanga akenshi bakunda kuba bari ahantu ha bonyine cyangwa se bakaba bari kumwe n’inshuti nkeya zabo za hafi kandi bakunda no kubaho mu buzima bwo kwigenga. Naho abantu bakunda kuganira bahora bifuza kuganira na buri wese kandi baba bashaka kuba bari hamwe n’abantu benshi n’iyo baba batabazi.
2.
Imivugire
Abantu bacecetse babanza gutekereza ubundi bakavuga nyuma, naho abakunda kuganira bavuga ibintu banabitekerezaho icyarimwe.
3.
Imbaraga
Abantu batavuga menshi bagira imbaraga mu byo bakora (courage) iyo bari bonyine, naho abakunda gusabana bo bakorana imbaraga iyo bari hamwe n’abandi.
4.
Inshuti n’urukundo
Abantu badakunda kuvuga cyangwa se bacecetse bagira incuti nkeya nyamara ariko bakubaha ubucuti ku buryo bukomeye. Bene aba nk'iyo bagize inshuti nshya bunguka mu buzima ntibaba bifuza kuyitakaza, bakora uko bashoboye ngo bitwararike ubwo bucuti budasenyuka.
Iyo
bigeze ku rukundo rw’umukobwa n’umuhungu ho rero, abantu badasabana cyane
batinda gukunda ariko iyo bakunze bagenda wese ku buryo iyo uwo mubano ujemo
agatotsi umu introvert ashobora no kwiyambura ubuzima cyangwa se agafata
umwanzuro wo kutazongera gukunda kuko aba akeka ko uwo mukunzi abuze ari we
wenyine bari bashobokanye.
Aba extrovert bo baratandukanye kuko bagira inshuti
nyinshi cyane, bashaka ubucuti buri hantu bageze ndetse gutandukana n’inshuti
runaka ntibibatera ubwoba cyane kuko baba bazi ko isaha n’isaha batakaje incuti
bitabagora kubona iyindi yo kuziba icyo cyuho.
Iyo
umuntu ushabutse (Extrovert) atakaje inshuti y’umuhungu cyangwa y’umukobwa
arababara bitewe n’ikibatandukanyije cyangwa n’umubano bari bafitanye, ariko
umubabaro ntumara igihe kuko agera aho akabona Isi yuzuye abantu batagira
ingano agasanga rero nta kubabazwa n’umuntu umwe gusa, ni uko agahita ahera ko
ashaka umukunzi mushya.
5.
Impinduka
Abantu bacecetse ntibakunda impinduka n'iyo nta yandi mahitamo baba bafite, guhindura imikorere cyangwa se ubuzima runaka birabagora cyane. Naho abantu bashabutse (extroverts) bahora bashaka kujyana n’igihe ndetse n’impinduka. No mu bindi by’ubuzima busanzwe abantu bahora bicecekeye bakunda gusana ibyo basanganywe ariko bakagumana wa mwimerere, mu gihe abashabutse bahora bashaka ibishya gusa.
6.
Kuganira
Abantu badakunda kuvuga menshi baganira gake cyane bagasa nk’abirekura iyo baganira n’abantu bazi neza kandi bizera, ariko ntibapfa kuvuga amabanga y’ubuzima bwabo bwite. Abashabutse bo rero baganira nta cyo bikanga yewe ndetse n’umuntu badasanganywe bashobora kumubwira amabanga yabo nta nkomyi.
7.
Kwitondera igikorwa
runaka (concentration)
Aba introverts bashobora kumara umwanya munini cyane batekereza ku kintu kimwe runaka batarambirwa naho Extroverts bo barambirwa vuba cyane. Kuri iyi ngingo abahanga bemeza ko abashakashatsi benshi cyangwa se abantu bagiye bavumbura ibintu byinshi abenshi bari mu cyiciro cy’aba introverts.
Bamwe mu ba Introverts bamenyekanye ku isi
-Albert Einstein wari umuhanga mu by’ubugenge (Physics)
Albert Einstein yari umu introvert
Bamwe mu ba Extroverts bamenyekanye ku isi
-Bill Clinton wabaye umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 42
Abantu bari mu cyiciro cy’abacecetse (introverts) bavuga make ariko bagakunda gutega amatwi. Naho abari mu cyiciro cy’abantu bashabutse (extroverts) bakunda kuvuga cyane kandi bakishimira gutegwa amatwi.
Biba byiza rero iyo umenye aho uherereye muri ibi byiciro byombi ukamenya n'abo mubana aho baherereye kuko bituma mwubahana kuko buri wese aba azi igishimisha mugenzi we.
Src:
prevention.com & indeed.com & healthland.time.com
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO