RFL
Kigali

Alpha Rwirangira agiye gukorera ubukwe muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2020 9:15
0


Umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame ya 3 mu 2009, ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umukobwa witwa Liliane Umuziranenge bari mu munyenga w'urukundo.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2020 ni bwo hasohotse urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko “Umuryango wa Mugabe na Bizima bishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo Liliane Umuziranenge na Alpha Rwirangira.” 

Ubu butumire bugaragaza ko Alpha Rwirangira na Umuziranenge bazakora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020 bukazabera mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

Alpha Rwirangira ni mwene Joseph Bizima w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi, akaba umwana w'imfura mu muryango w'abana 5. Yagiye gutura muri Canada muri Mata 2019 nyuma yo kumara imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Alpha Rwirangira ntiyashimye kugira icyo atangariza INYARWANDA mu butumwa bugufi yohererejwe!. Icyakora umwe mu bo mu muryango we yabwiye umunyamakuru wacu Mupende Gideon ko uyu muhanzi agiye gukora ubukwe, bukazabera muri Canada mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro na INYARWANDA, cyo ku wa 14 Gashyantare 2017, Alpha Rwirangira yahamije ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther babyaranye. Icyo gihe yavugaga ko atari amahitamo meza kuri we kuba yatangaza umukunzi we, akavuga ko igihe nikigera azamutangaza.

Ati “Arahari sinamuvuga rwose [Umukunzi]. None se nkubeshye sinakora ikosa ryo kongera gupfa gutangaza umukunzi wanjye. Hari igihe nzamubabwira ariko si uyu munsi. Mbere byambayeho nzi uko byagenze ubu rero narize sinamuvuga.”

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka 'Songa mbele', “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi.

Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika, aho yigiye kuri buruse yahawe na Perezida Paul Kagame.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye. Aherutse gutangaza ko yatangiye gukora ku mushinga wa Album n’ubwo atifuza kubivugaho birambuye.


Urupapuro rw'ubutumire mu bukwe bwa Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira w'imyaka 34 agiye gukora ubukwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND