RFL
Kigali

Mr P [P Square] yahishuye ibihe bikomeye n’umuryango we bamazemo iminsi nyuma yo kwandura Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2020 18:06
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Mr P wahoze muri P Square yatangaje ko umugore we, umwana we bakize Coronavirus nyuma y’ibyumweru bitatu bari mu kato.



Peter yavuze ko ibyumweru bitatu byari bishize umwana we ndetse n’umugore we, ibizamini bigaragaje ko banduye Coronavirus kandi ngo nta bantu benshi bari babizi kugeza ubwo we afashe icyemezo cyo kubitangaza ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu.

Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ibi byumweru bitatu yari amaze n’umuryango we bavugwa Covid-19 abigereranya n’ikuzimu.

Uyu muhanzi yavuze ko yahise yishyira mu kato atangira kurara mu cyumba cy’abashyitsi kugira ngo bahangane n’iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Ati “Bimeze nk’aho nari mfungiwe mu rugo rwanjye…Nararwaye nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko nanduye Coronavirus.”

Mr Peter yavuze ko impamvu yemeye kubwira Isi yose ko yanduye Coronavirus, ari ukugira ngo buri wese arusheho kwirinda kandi akurikize amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda Covid-19.

Akomeza avuga ko abantu bakwiye gukomeza gukaraba intoki bakoresheje isabune, bagakoresha imiti yica udukoko, bakubahiriza intera ya metero imwe igihe bari ahantu hateraniye abantu benshi, kwambara agapfukamunwa n’ibindi.

Yavuze ko yafashwe na Coronavirus araremba abaye nkugiye gukira umukobwa we nawe arafatwa.

Ngo yagize agahinda gakomeye yibaza aho umwana we yakuye iki cyorezo bituma ashyirwa mu kato mu cyumba cya wenyine.

Yavuze ko yagize umubabaro ukomeye wo kumara igihe atabonana n’umwana we, ndetse atangira kwishinja ko ari we wazanye iki cyorezo mu rugo.

Ngo umugore we yanze ko umwana we ajya mu cyumba cya wenyine, ajya kubana nawe hashize iminsi mike umwana we akize, umugore nawe agaragaza ibimenyetso.

Peter wakunzwe mu ndirimbo "One more Night" avuga ko yakoreshaga uburyo bwa ‘video calling’ akavugana n’umwana we.

Yavuze ko umugore we yagaragaje ubwitange muri iki gihe, kuko yahisemo kwiyegereza umwana wabo kugira ngo aticwa n’irungu.

Uyu muhanzi yavuze ko umwana we yaje gupimwa basanga yarakize Covid-19 nyuma y’iminsi mike ibizamini n’abo bigaragaza ko bakize iki cyorezo.

Ati “Twari tumeze nk’abari ikuzimu. Sinzi uko nabivuga ariko twagize urwibutso rubi. Ndashaka kubwira abantu ko Coronavirus iriho, ntimubifataho nk’aho ari ibihuha. Njyewe, umugore wanjye, umwana wacu n’amatungo yo mu rugo (ntavuga ayo ariyo) twakize Coronavirus.”

Yashimye Imana yabafashije muri iki gihe avuga ko buri wese akwiye guharanira kugira uruhare mu kwirinda Coronavirus.

Ati “Natakaje ibiro gusa ndashimira Imana ko ubu ndi muzima n’umuryango wanjye.”

Muri Nigeria hari abanduye Coronavirus barenga ibihumbi 23, abakize ni 8,253 n’aho abarenga 550 bamaze gupfa.

Ku Isi yose abarenga miliyoni 9 bamaze kwandura Coronavirus, abarenga miliyoni 4 barayikize n’aho abarenga ibihumbi 490 yarabishe.

Mr P yatangaje ko we n’umuryango we bakize Coronavirus

Mr P yavuze ko ibyumweru bitatu bamaze barwaye Covid-19 abigereranya n'ikuzimu

Uyu muhanzi yasabye abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19

Mu 2018 Mr P yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cya Mo Ibrahim Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND