Ubuhemu, ni kimwe mu bitera ibibazo by’abashakanye Kandi nubwo akenshi ari abagabo badashoboye kugenzura ibyifuzo byabo ndetse bakaba bashobora gushuka abo bashakanye, abagore na bo bakunda guhemukira abagabo babo ariko ntibivugwe kuko ahanini bazwei nk’abanyantege nke
Nubwo bamwe mu bagore batari abizerwa ndetse b’abahemu
bakunze guhisha ingeso zabo biracyashoboka ko umugore wawe wamuvumbura bitewe n’ibimenyetso
bimwe na bimwe
Ese ni gute ushobora kumenya umugore utari umwizerwa ?
Asigaye akunda guhisha telephone ye: Birahagije ko yumva
uhari gusa, telephone ye ahita ayizimya cyangwa se akayishyira muri silencieux
kugirango hataza kugira umwe mu nshuti ze nhya umuhamagara muri kumwe, Ikindi kandi
ntashobora kugusaba kumusomer ubutumwa bugufi mu gihe we ahuze, ibi bizakwereka
ko hari ikintu agukinga
Ibitekerezo bye bihora kure: niba usigaye ubona ko umukunzi
wawe ahari adahari mbese ibitekerezo bye bitari hafi, umuvugisha ntakumve
ndetse akaba atakikwitaho nka mbere, uzabigenzure neza ashobora kuba hari undi
atekereza
Buri gihe akubaza gahunda yawe y’umunsi uko iteye: Mu gihe
umukunzi wawe atangiye gushishikazwa no kukubaza gahunda zawe za buri munsi ,
utangire ushyiremo akabazo kuko akenshi aba ashaka kumenya gahunda zawe,
kugirango yirinde ko zakomatana n’ize mu gihe avuye mu rugo cyangwa se afitanye
gahunda n’undi mugabo
Akunda kukubwira ati "uriya ni inshuti isanzwe”: Mu magambo
ye akenshi yirwanaho igihe cyose uvuze umuntu runaka badahuje igitsina. Iyo
yumvise ko ibyo bigutera gushidikanya mu rugo rwawe, ahita akubwira ko ari
inshuti gusa. Witondere uku kumenyana gushya n’abant badahuje igitsina cyangwa
uwo yita inshuti isanzwe kuko arashobora
rwose kuba ari umukunzi we mushya !
Ntashishikajwe no kuguha ibisobanuro ku byabaye: Niba mbere
umukunzi wawe yafataga umwanya wo kuvugana nawe agashyiraho ingufu kugirango
umwumve cyangwa aguhe ibisobanuro, none ibyo bikaba bitakibaho ahubwo
arakwihorera gusa kuko adashishikaje nawe, Izi ni reaction zisanzwe z’umugore utari
umwizerwa ushaka gusiga mugenzi we.
Ntakikwitayeho: ubusanzwe yajyaga aguhamagara akubaza
impamvu watinze gutaha, ubundi agahora agucokoza ngo yumve uko umeze ariko ubu
ntagishishikajwe na byo ndetse ntiyishimira gusangira nawe,igikorwa cy’abashakanye
ntagishishikajwe na cyo ndetse rwose usigaye ubona ko agufata nka mugenzi we
usanzwe, aha uzashishoze neza ashobora kuba afite umuntu wamutwaye ibitekerezo
Src: parledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO