RFL
Kigali

Nawe azibaza impamvu twahisemo ko ayigiramo uruhare! Knowless avuga impamvu yakoresheje umwana we muri ‘Nyigisha’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2020 8:48
0


Numvise byaba byiza n’umukobwa wanjye ayigizemo uruhare! Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko ubutumwa bw’ingirakamaro yaririmbye mu ndirimbo “Nyigisha” bugenewe abatuye Isi, by’umwihariko umukobwa we yifuriza kuzavamo umuntu ufite ubumuntu.



Haburaga amezi atanu ngo imyaka ine yuzure umukobwa wa Knowless Butera atazwi n’abakoresha Internet. Mu bihe bitandukanye Knowless yagiye abazwa impamvu atagaragaza umwana we, agasubiza ko igihe kitaragera.

Yewe harimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bavuga ko bafite amafoto n’amashusho y’umukobwa wa Knowless bakararika abantu bavuga ko bidatinze bayasohora, abantu bagaheba.

Amafoto Knowless uri mu banyabigwi mu muziki n’umugabo we Ishimwe Clement bagiye basohora ahisha isura y’umukobwa wabo ‘Ishimwe Or Butera’, ubu watangiye ishuri.

Integuza [Cover] y’indirimbo ‘Nyigisha’ igaragaza Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] ari kumwe n’umukobwa we mu ifoto imeze nk’iyijimye yafatiwe mu rugo iwabo i Nyamata muri Bugesera.

No mu mashusho y’iyi ndirimbo hari abavuga ko uyu mwana atagaragajwe neza nk’uko byari byitezwe. Amashusho agaragaza ko yafashwe mu masaha y’umugoroba, izuba rirenga.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Butera Knowless yavuze ko indirimbo ye ‘Nyigisha’ ifite ubutumwa bukomeye bwakora ku mutima wa buri umwe ari nayo mpamvu yifuje ko umwana we yakwiyongera ku bo yakoresheje mu mashusho yayo.

Yavuze ko yizera neza ko umwana muto wese harimo n’uwe abashije kugendera ku butumwa buri mu ndirimbo ‘Nyigisha’ byazahindura ubuzima bwe bwose, akabaho ubuzima bufite intego.

Knowless yavuze ko umunsi umukobwa we yakuze bizamubera igisobanuro gikomeye kuri we, yibaza impamvu mu ndirimbo zose yifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Nyigisha’ amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 80.

Yagize ati “Numvise y’uko cyaba ari igisobanuro gikomeye umunsi azakura igihe yamenye ubwenge bwo kumenya buri kimwe cyose icyo kivuze ikiza n’ikibi byanze bikunze azibaza impamvu ari iyo ndirimbo twahisemo ko nawe yagiramo uruhare.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ibi bizafasha umwana we kugira umurongo ngenderwaho, kuko ari cyo amwifuza mu buzima bwe bwose.

Butera Knowless yavuze ko yifuriza umwana we kuzavamo umuntu ufite ubumuntu nk'uko yabiririmbye mu ndirimbo "Nyigisha"

Yavuze ko yifuriza umukobwa we kuzavamo umwana w’intangarugero, umuntu ufite ubumuntu “Kuko n’icyo umubyeyi wese yifuriza umwana we. Ni nacyo umuntu wese yakwifuriza undi muntu.”

Uretse umwana we wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Nyigisha’, Knowless anasobanura ko n’abandi bagaragayemo ku mpamvu itanga igisobanuro cy’intambwe aterwa mu buzima.

Mu minota ya mbere y’iyi ndirimbo hagaragaramo umubyeyi uba wicaranye n’abana babiri.

Knowless avuga ko bashyizemo iki gice kugira ngo bagaragaze ko iyo umwana akuriye mu maboko meza bimufasha gukura aharanira gukurikiza inzira nziza yatojwe.

Uyu muhanzikazi uretse gusoza amasomo ya Kaminuza y’icyiciro cya Gatatu, avuga ko ubutumwa yaririmbye mu ndirimbo ‘Nyigisha’ buri wese utuye Isi abukurikije byafasha mu guhindura Isi uko iri ubu, kuko iri mu bihe bikomeye.

Ati “Ni ubutumwa nizereramo ko abantu twese tubashije kuba abantu ariko bafite ubumuntu iyi si yatandukana n’uko iri ubu ngubu. Ahantu iri kugana, ibintu biri kuba ku Isi umuntu ufite amaso wese abona bigiye bitandukanye, ubona biyiganisha ahantu hatari heza. Nibaza ko hariho ubumuntu, Isi yaba nziza kurushaho.”

Uyu muhanzikazi ashimangira ko atari kubwira Isi yose adahereye ku be bamukomaho barimo umukobwa we n’abandi.

Ni icyemezo kandi avuga ko yashyigikiwemo n’umugabo we ndetse na Meddy Saleh watunganyije amashusho.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yasohotse ku wa 27 Mata 2020. Ni indirimbo ituje iryoheye ingoma z’amatwi kuko yumvikanamo umurya wa gitari.

Yanditswe na Ishimwe Clement nk’isengesho, aho Knowless asaba Imana kuba umuntu ufite ubumuntu- Ni indirimbo igenewe buri wese by’umwihariko umukobwa we.

Knowless yavuze ko abantu bose bumvise ibyo yaririmbye muri 'Nyigisha' Isi yarushaho kuba nziza

Umukobwa wa Knowless Butera yagaragaye mu mashusho y'indirimbo "Nyigisha"-Knowless avuga ko ari icyemezo cyashyigikiwe na buri umwe


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYIGISHA" YA KNOWLESS BUTERA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND