Abashakashatsi b'Abafaransa bavumbuye virusi nshya mu bitaro biri hanze ya Paris bakoresheje uburyo bumwe bwakoreshejwe mu kumenya coronavirus n'ubwo bavuga ko nta mpamvu yo gukeka ko izatera ikibazo nk'icyabaye.
Iyi virusi yavumbuwe ku mugore w'imyaka 58 ukomoka i Paris
wapfuye azize kubyimba ubwonko mu mwaka wa 2019 ikaba yariswe “virusi ya
Cristoli” Abashakashatsi bavuga ariko ko hakiri kare kumenya urugero virusi
yagize ku murwayi kuko yari afite izindi ndwara nyinshi.
Porofeseri Jean-Michel Pawlotsky, ukuriye ubuvuzi mu bitaro
bya Henri-Mondor i Créteil, yagize ati: "Icy'ingenzi ni ukumenya ko iyi virus
yafashe umuntu udafite ubudahangarwa, ni umuntu wari urwaye cyane kandi ufite
izindi ndwara."
Ati: “Kuri ubu, umuntu umw ni we twabonanye iyi virus nshya yo
mu bwoko bwa orthobunyavirus, umuryango wa virusi ikwirakwizwa n'imibu.Yavumbuwe
hakoreshejwe tekinike izwi ku izina rya metagenomics, nayo yakoreshejwe
n'abashakashatsi b'Abashinwa mu kumenya virusi ya Covid-19 igihe yagaragaraga
bwa mbere i Wuhan umwaka ushize.
Abahanga bafata icyitegererezo cyamazi yumubiri cyangwa
tissue - muriki gihe uhereye mubwonko bwumurwayi - hanyuma ugakurikirana ADN
iyo ari yo yose ihari. Ibi bibafasha kumenya ibinyabuzima byose mu rugero
icyarimwe.
Abashakashatsi bavuga ko ariko usibye uburyo bwo kuvumbura
iyi virus, nta kintu kinini gihuza virusi nshya na Covid-19, Uburyo bwo
kwandura iyi ndwara ntaho buhuriye na coronavirus.
Porofeseri Pawlotsky Ati: “Turimo duhura n'ikintu
gitandukanye cyane kandi, mvugishije ukuri, ntituzi uyu munsi uko uyu murwayi
yafashe iyi ndwara,. Turakeka ko byanyuze mu dukoko ariko nta bimenyetso rwose
dufite kuri uyu munsi”.
Abashakashatsi bavuga ko kumenyekanisha indi virusi nshya
nyuma gato ya coronavirus mu by'ukuri ari ikimenyetso cyo kunoza uburyo bwo
gutahura, ikintu biteze ko kizatuma umubare w'indwara ziterwa na virusi
uzaboneka mu gihe kiri imbere.
Dr Christophe Rodriguez wo mu ishami rya virusi y’ibitaro yavuze
ati: "Ntabwo biteye impungenge, kuba dufite virusi nshya, kuko niyo nkuru
y'ubuzima muri rusange".
Src: AFP
TANGA IGITECYEREZO