RFL
Kigali

“Igiteye ubwoba ntabwo ari virus ubwayo ahubwo igihangayikishije kurutaho ni ukutagira ubufatanye” OMS

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/06/2020 13:33
0


Abantu bamaze kwandura coronavirus ku isi bamaze kurenga miliyoni 9 mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rishinja "kutagira ubufatanye mu kuyirwanya".



Ibice byinshi bitandukanye ku isi harimo Amerika yepfo na Aziya y'Epfo, bitangiye kumva imbaraga zikomeye z’iki cyorezo, mu gihe utundi turere twasaga nk’utwatsinze virusi turimo kwibasirwa n’umuraba wayo wa kabiri. Ubushinwa, Ubudage, Koreya y'Epfo n'Ubuyapani biri kurwana n’icyorezo bundi bushya hamwe no gushyiraho ingamba zo kongera gufunga.

Mu byumweru bishize, Uburayi bwagabanijeingamba zo gufunga, Ubufaransa bwo  bwateye intambwe nini yo gusubira mu buzima busanzweaho  ku wa mbereiki gihugu cyemereye abana babarirwa muri za miliyoni gusubira ku ishuri.

Gusa Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye ihuriro ry’ubuzima ryateguwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ati: "Icyorezo ntaho cyagiye kiracyihuta."

Tedros yavuze ko igiteye ubwoba atari virusi ubwayo nubwo imaze guhitana abantu barenga 470.000, ahubwo igihangayikishije kurutaho ni "ukutagira ubufatanye."Ati: "Ntidushobora gutsinda iki cyorezo tudashyize hamwe”.

Perezida wa Berezile, Jair Bolsonaro, ni umwe mu bayobozi bagiye bakina na coronavirus inshuro nyinshi, ayigereranya na "grippe idakabije" akavuga ko ingaruka z’ubukungu ziterwa no gufunga ibikorwa by’ubucuruzi ari mbi kurusha virusi ubwayo, ariko kandi Abantu barenga 50.000 bemejwe ko bapfuye bazize iyi virusi muri Brezile nubwo bikekwa ko  uyu atari wo mubare nyawo kandi Abadafite aho baba muri Brezilenibo bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Umubare w’abapfuye muri Berezile ni uwa kabiri nyuma y’Amerika kuko ifite abantu 120.000 bapfuye, kandi Perezida Donald Trump uburyo yakemuye iki kibazo yaranenzwe cyane , Ku wa mbere nibwo yavuze ko umubare w'Abanyamerika bapfa ushobora kurenga 150.000.

Mexico, Peru, Chili na Arijantine na byo bihanganye n'iki kibazo - Umujyi wa Mexico urahatirwa gutinza gahunda yo kongera mu gihe umubare w'abahitanwa n'ikicyorezo muri iki gihugu ugera ku 20.000.

Urukingo ruracyari kure, OMS yasabye ko umusaruro w’umuti wa steroid dexamethasone wiyongera kuko wagaragaye ko ufite ubushobozi bwo kurokora ubuzima bw’abanduye.

Src:  France 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND