RFL
Kigali

Clarisse Karasira wizihije isabukuru y’amavuko yatunguwe n’abakunzi be bagenera impano umubyeyi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2020 14:04
0


Abakunzi b’umuhanzikazi Clarisse Karasira baba mu Rwanda no hanze y’Igihugu bamutunguye bamukorera ibirori byo kwizihiza mu buryo bwihariye isabukuru y’amavuko y’imyaka 23.



Uyu muhanzikazi uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Uwacu” yijihije isabukuru y’amavuko, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020. 

Clarisse yasangiye ibirori bye n’abakunzi be bo mu Ntara bahagarariye abandi batabonye uko bamugeraho bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yahawe impano zitandukanye zirimo amata, ibitoki, ibyo kunywa by'amako atandukanye n’ibindi.  

Aba bakunzi be kandi bageneye impano yihariye umubyeyi we mu rwego rwo kumushimira ko yibarutse umukobwa uri gukora ku mitima yabo n'abandi abicyesha inganzo ye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko iyi mpano yayishyikirije umubyeyi we kandi ko yayishimiye.

Ati “Aba bakunzi banzaniye impano bageneye Mama wanjye yo kumushimira kuba yarabambyariye. Mama nayimushyikirije kandi yanezerewe cyane arabashimira. Nanjye bampaye impano nyinshi zirimo n’ibyo kurya no kunywa bazi ko nkunda cyane, amata n’ibitoki.”

Uyu muhanzikazi yashimye abakunzi be, avuga ko ibyo bamukoreye byamuhaye ishusho y’uko ibyo akora hari abo byubaka, bifasha kandi bakomeza kubikunda.

Avuga ko ibi bigiye gutuma arushaho gukora umuziki “Kuko no mu gihe cyo gucika intege umuntu arakomeza. Kuko aba aziko hari abantu bahora bategereje inganzo ye.”

Clarisse yavuze ko iyi sabukuru imusigiye amashimwe ku Mana yamuteresheje intambwe y’aho ageze ubu.

Avuga ko byamuhaye n'umwanya wo gutekereza ku urungano rwe rutakiri ho. Yavuze ko akomezanyije intego yo gukora indirimbo nziza zifasha abana.

Ngo ni intego yihaye ahanini biturutse ku buhamya yahawe n’abakunzi be ejo hashize, bamubwira uko indirimbo zabo zabafashije mu buzima bwabo kugeza ubu.

Ati “Intego mfite rwose ni ugukomeza gukora umuziki ufasha ubugingo bw’abantu; ufasha imitima y’abantu, inganzo y’umutima ngo yogere igere ku mitima hirya no hino ku Isi.”

Uretse abasanganiye mu rugo Clarisse Karasira, hari abakoreye ibirori kuri Internet barimo Umuringa Jeannette uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uhagarariye itsinda ry’abakunzi be bishyize hamwe.      

Umuringa Jeannette ati “Clarisse Karasira yatubereye umugisha twumva twaguha ibyo dufite byose ariko twagutunguye ngo tukwibutse ko tugukunda kandi ko ibyo ukora byubaka benshi.”

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yizihije isabukuru y'imyaka 23 y'amavuko

Abakunzi be bo mu mahanga bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko

Abo mu Rwanda bahagarariye abandi bahaye amata, ibitoki, ibyo kunywa by'amako atandukanye Clarisse wagize isabukuru, ku wa Mbere

Clarisse yagenewe umutsima yizihiza isabukuru y'amavuko yatumye arushaho gukuza inganzo ye

Clarisse Karasira yahawe impano yageneye umubyeyi we-Avuga ko atazi ikirimo kuko yahise ayihereza Nyina

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UWACU" YA CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND