RFL
Kigali

Ben Nganji yatangiye gusohora “Inkirigito” yihaniza abayiyitirira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 8:53
0


Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji yatangiye gusohora uruhererekane rw’igihangano yise “Inkirigito” yihanangiriza abakiyitirira bakagikoresha mu nyungu zabo bwite batabisabiye uburenganzira.



Hashize imyaka 13 Ben Nganji avumbuye igihangano gishya mu buvanganzo Nyarwanda yise "Inkirigito", kuko yayivumbuye mu 2007 ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda akora n'ikiganiro cy'urwenya kuri Radio Salus. 

Yabwiye INYARWANDA, ko “Inkirigito” ari izina rizingiyemo igitwenge gituruka mu ipfundo rw'urusobe rw'amagambo ahindagurikira mu nteko z'amazina, ndetse hanifashishijwe umwimerere n'ikibonezamvugo by'ururimi rw'ikinyarwanda, bikagutera gutwenga/guseka.

Uyu muhanzi avuga ko “Inkirigito” ikubiyemo inyigisho za bose yaba bucura na Mukecuru bisangamo bagaseka.

Ubu yasohoye umuzingo wa mbere w’ ‘Inkirigito’ uvuguruye uboneka kuri shene ye ya Youtube [Ben Nganji Inkirigito].

Yihanangirije abiyitirira iki gihangano cyangwa bakagikoresha mu nyungu zabo kandi batamusabye uburenganzira.

Ati: “Ni Byiza ko “Inkirigito” ababishaka bayigana bakayikoresha bashimisha abantu. Ariko iyo bigeze aho ushyira igihangano nk'iki ahagaragara utanamvugishije [Ben Nganji], biba bigaragara ko utatera imbere mu buhanzi.”

Akomeza ati “Biteye isoni kubona umuntu ufite imyaka y'ubukure akora ibibujijwe n'amategeko, ari byo kuvogera umutungo kamere mu by'ubwenge.”

Ben Nganji arateganya gushyira undi muzingo ahagaragara ngo abakunzi b'iki gihangano bakomeze baruhure umutima kuko guseka ari umuti utuma umutima utera neza.

Ben Nganji yamamaye nk'umuhanzi mu ndirimbo, umukinnyi w'ikinamico na filime, umunyarwenya akaba n'ubwanditsi.

Yanamenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye nka "Mbonye Umusaza", "Nsazanye Inzara", "Rehema", "Habe n'akabizu" n'izindi.

Muri muzika, aherutse gusohora indirimbo “Struggle” ivuga ku buzima bw’abana bo ku muhanda bushobora kubashobora mu byaha byagira ingaruka ku buzima bw’Igihugu.

Umuhanzi Ben Nganji yatangiye gusohora mu buryo bw'uruhererekane igihangano cye yise "Inkirigito"

Ben Nganji yinangirije abayitirira igihangano "Inkirigito" amaze imyaka 13 ahanze

KANDA HANO WUMVE "INKIRIGITO UMUZINGO WA MBERE" WA BEN NGANJI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND