RFL
Kigali

Ni we mugore wa mbere wayoboye u Budage, Amateka ya Angela Merkel

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/06/2020 9:03
0


U Budage ni igihugu cyahoze ari igikomerezwa mu minsi yashize gusa n'ubu kiri mu biri kugenda mu myanya y’imbere! Markel ni we mugore wagaragaje ubudasa ndetse abasha no kwerekana ubudahanganwa bw’ubushobozi bw’igitsinagore! Ese uyu mudamu ni umuntu iki? Ese ni iki yakoze ku isi gituma benshi baramumenye?



Angela Merkel ni umunyapolitiki w’umudagekazi akaba azwiho kuba ariwe mugore wa mbere wayoboye Leta y’Ubudage agahabwa izina rya Chancellor nk’uko amategeko abiteganya, akaba kandi anazwiho kuba ari umwe mubazanye igitekerezo cyo gushinga umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi(European Union).

Angela Merkel ni muntu ki?

Angela Dorothea Kasner uzwi nka Angela Merkel yavutse ku wa 17 Nyakanga 1954 avukira mu mujyi wa Hamburg uherereye mu burengerazuba bw’ubudage.

Angela Merkel yavutse kuri Horst Kasner wari umuvugabutumwa akaba n’umwigisha mu itorero ry’Abaporotesitanti ndetse na Herlind Kasner. Yakuriye mu gace k’icyaro mu majyaruguru y’umugi wa Berlin.

Yize ibijyanye n’ubugenge(physics) muri kaminuza ya Leipzig abona impamyabumenyi y’ikirenga(doctorate) mu 1978 ahita anabona akazi mu kigo gishinzwe iby’ubutabire n’ubugenge kizwi ku izina rya Central Institute for Physical Chemistry kuva mu 1978 kugeza mu 1990.

Mu 1977 Merkel yashyingiranywe na Ulrich Merkel baza gutandukana mu 1982, ni uko mu 1998 aza gushyingiranwa na Joachim Sauer akaba ari umunyabutabire ukomeye cyane ndetse anigisha muri kaminuza yitwa Humboldt University iherereye mu murwa mukuru Berlin bakaba bakibana kugeza na n’ubu.

              

Angela Merkel n’umugabo we Joachim Sauer

Merkel yinjiye muri politiki nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rwa Berlin mu 1989 ubwo yatorerwaga kuyobora ishyaka rya gikirisitu rizwi nka Christian Democratic Union Party, ni uko aza kuyobora Leta y’ubudage anaba umwe mu bayobozi beza b’umuryango uhuza ibihugu byunze ubumwe by’iburayi biturutse mu matora yabaye mu 2005. 

Urugendo rwa Angela Merkel muri Politiki

Nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rw’I Berlin rwatandukanyaga Ubudage bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba yahise ajya mu ishyaka rya Christian Democratic Union (CDU). Yaje gutorerwa kuba Minisitiri ushinzwe abagore n’urubyiruko, nyuma aza no kuba Minisitiri w’ibidukikije no kubungabunga inganda zitunganya ibinyabutabire bizwi nka Nuclear.

Mu 1998 yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDU ni uko mu 2000 atorerwa kuyobora ishyaka muri rusange. Mu 2002 Merkel yatsinzwe mu matora yo kuyobora Guverinoma atsindwa na Edmund Stoiber wahise uyobora Leta y’ubudage kuva ubwo.

Mu 2005 Angela Merkel ntiyacitse intege yarongeye ariyamamaza ni uko atsinda uwo bari bahanganye Gerhard Schröder ahita atangazwa nk’umugore wa mbere uyoboye ubudage mu mateka yabwo.

Angela Merkel arahira kuyobora ubudage amaze gutorerwa manda ye ya mbere mu 2005

Merkel yabaye umuturage wa mbere kavukire mu cyahoze ari Repubulica iharanira Demokarasi y’ubudage(German Democratic Republic) wayoboye Ubudage bwunze ubumwe akaba n’umugore wa mbere wayoboye Leta y’ubudage.Yatorewe manda ye ya kabiri mu 2009.

Mu mwaka wa 2013 Angela Merkel yashyizwe ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byinshi byo ku isi ubwo yashinjaga ikigo cy’abany’Amerika gishinzwe umutekano(U.S. National Security Agency) kukuba cyarumvirije Telefone ye igendanwa, mu kuboza k’uwo mwaka atorerwa manda ya gatatu.

Ibyaranze Angela Merkel muri manda ye ya kene

Angela Merkel yongeye gutorerwa kuyobora Ubudage muri manda ye ya kane muri nzeri 2017. Gusa iki gihe Ubudage bwari mu bibazo by’ingutu bijyanye no gutora amategeko yemerera cyangwa se yangira abimukira kwinjira mu gihugu.

Ibi bibazo ariko ntibyamubujije kuba ku isonga ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes magazine mu 2017 rw’abagore bavuga rikijyana ku isi ku nshuro ya karindwi mu myaka ikirikirana, no ku nshuro ya 12 muri rusange.

Mu kwakira 2018, Merkel yatangaje ku mugaragaro ko yeguye burundu ku buyobozi bw’ishyaka DCU anatangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora ubudage mu matora azaba mu mwaka wa 2021.

Angela Merkel yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ishyaka CDU mu 2018

Uwitwa Annegret Kramp-Karrenbauer yahise aba umuyobozi w’ishyaka Christian Democratic Union, bihita binahwihwiswa ko ari Merkel umushyize ho kandi ko byanze bikunze n’ubundi azajya ayoborera mu kwaha kwe, gusa uyu nawe yaje gutungurana ubwo yeguraga muri gashyantare 2020.

Ikindi kibazo k’ingutu Angela Merkel yahuye nacyo muri manda ye ya kane, ni icyorezo cya Coronavirus cyatumye inganda zikinga imiryango ndetse n’abantu bakabaho ubuzima batari basanzwe babaho ku isi yose.

 Merkel yashyizeho ingamba zitandukanye mu guhangana n’iki cyoreza harimo nko gufunga amarestora, utubari n’ahandi hantu hahurira abantu benshi. Ariko izo ngamba zose ntizabujije abantu kwandura n’abandi bagapfa, yewe nawe ubwe mu kwezi kwa gatatu yaje gupimwa asangwa mo icyo cyorezo bituma yishyira mu kato nyuma abaganga baramukurikirana aza gukira. 

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND