RFL
Kigali

Bazongere yashinze studio igiye gusohora filime ivuga ku ihohoterwa ribera mu ngo n’abakobwa baterwa inda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2020 15:33
0


Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho Rosine Bazongere yanogeje umushinga wo kumurikira Abanyarwanda filime ya mbere ye yise “The Hustle” yerekana ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ikavuga ku nda zitateganyijwe n’ihungabana ryo kwica amategeko.



Iyi filime izamurikwa ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2020 iri mu biganza bya studio yitwa BR Studioz yashinzwe na Rosine Bazongere usanzwe ari umukinnyi wa filime zizwi hano mu Rwanda.  

‘The Hustle’ yitezweho gutanga umusanzu mu kongera kubanisha neza imiryango Nyarwanda, ababyeyi bashyingiraga abana babo batewe inda bagacururuka bakumva ko ari abana nk’abandi.

Nta y’indi filime y’uruhererekane mu Rwanda ifite umurongo nk’uyu wo kuvuga ku ihohoterwa rikomeye rikorerwa mu ngo-Biri no mu bituma imibare ya gatanya mu Rwanda izamuka buri mwaka.

Mu nteguza y’iyi filime, bavuga ko bagamije gufasha umwana w’umukobwa kwitondera ku cyemezo afata cyo gukora imibona mpuzabitsina n’umusore, kuko nyuma yabyo ahura n’ibibazo bitandukanye.

Bavuga ko iyi filime izereka buri wese ko akwiye guhaguruka agakumira ihohoterwa ndetse ngo izafasha abagore bakohererwa ihohoterwa mu ngo kuvuga akari ku mutima.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umuyobozi Mukuru wa BR Studio, Rosine Bazongere yavuze ko iyi filime ifite aho ihuriye n’ubuzima yanyuzemo ubwo yari akimara guterwa inda akagira inshingano zo kwita k'uwo yibarutse.

Yavuze ko bahisemo no kugaragaza muri iyi filime uburyo abantu birengagiza amategeko, bagatererana abo babyaye, bagahohotera abagore bagora n’ibindi bikorwa bibabaza umutima.

Ati “Abantu bazi ko ibiyobyabwenge ari bibi, gutera inda abana bakaba babatererana, kwangiza abana b’abakobwa, gukubita abagore, gukora imirimo y’ihohoterwa babizi ko ari amakosa ariko nyine bakabikora.”

Bazongere avuga ko bazerekana ishusho nyakuri y’ibyo abana b’abakobwa/abagore bacamo mu ngo, uko bahohoterwa ariko bagapfunda imitwe hirya no hino kugira ngo bite kubo bibarutse.

Avuga ko hari igihe umukobwa atwara inda aho kugira ngo umuryango we umwumve, ahubwo ukihutira kumubwira ko asanga uwayimuteye umubwira ko bazakundanira mu rugo.

Ati “Ugasanga umuryango urahitira umukobwa kujya kubana n’umugabo uvuga ngo ‘uraba uduteye igisebo’, ‘wandangariye aha nyine bakaba bamuhatiriza kujya gushaka ariko atari umwanzuro umuvuye mu mutima.”

Iyi filime irimo abakinnyi b’abahanga nka Nteziryayo Cyprien, Rubangirwa Ben, Uwimpundu Sandrine, Murekatete Jeannette, Uza Isse Tonto na Bazongere Rosine [Uzakina yitwa Mutoni].

Inkuru ivugwa muri iyi filime “The Hustle” yubakiye ku buzima bw’umukobwa uba waragizwe umugore ku ngufu ubana n’umugabo w’umusinzi umukubita baba barabanye kubera igitutu nyuma yo kumutera inda.

Iyi filime ishobora kuzagaragara kuri Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda biturutse ku biganiro Bazongere Rosine ari kugirana n’abanyiri ibitangazamakuru.

Iyi filime izajya iboneka kuri shene ya Youtube yitwa The Hustle Rwanda.

Rosine Bazongere yateguje filime nshya ivuga ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo n'uko abantu barenga ku mategeko babizi


 

Aya mafoto ya Rosine yarushinze azagaragara muri iyi filime ifite inkuru ihuye n'ubuzima yabayemo


Filime "The Hustle" izagaragaza uko abakobwa bashyingirwa n'imiryango batabishaka bagera mu rugo bagateseka

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME "THE HUSTLE" YA BAZONGERE ROSINE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND