RFL
Kigali

Inzira 10 zigoye abana banyuramo bagiye ku ishuri

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:20/06/2020 10:15
0


Bamwe mu banyeshuri iyo bajya ku ishuri banyura mu nzira zigoye, aha twatekereza ibyo dukunze kubona ku bana, iyo bajya cyangwa bava ku ishuri ukuntu bagenda bakina inzira zose, uzabibona iyo umupira w'umwana usimbukiye mu muhanda, ntatekereza ko imodoka ije, igikuru kuri we ni ukuzana umupira we.



Bamwe mu bana bakora urugendo mu misozi ibirometero cyangwa bakambuka ibiraro byacitse kugira ngo bagere ku ishuri ku gihe.

Igisubizo gisa nk'icyoroshye: Kubaka umuhanda no gukora bisi. Ariko ku bana baba mu cyaro cyangwa mu turere twibasiwe n'ubukene nta gisubizo cyihuse kandi akenshi biroroshye kureka ishuri.

Umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga neza n'amahirwe yo kugera ku byo ashoboye byose. Ibi bifasha kugabanya ubukene n'ubusumbane no kubarindira umutekano.

10. DUJIANGYAN, CHINA

Agace ka Dujiangyan karangwamo urubura rwinshi gaherereye mu ntara ya Sichuan mu gihugu cy’u Bushinwa abayeshuri baho bajya ku ishuri bambutse ikiraro gihanamye cyane kandi cyangiritse ariko urubura rurimo rugwa ku buryo bukomeye cyane.

9. PANGURURAN, INDONESIA

Mu gace ka Pangururan mu gihugu cya Indonesia abana baho bajya ku ishuri bakoresheje ubwato bukoze mu biti. Ariko kubera ubwato buhaboneka ari bucye cyane ugereranyije n’umubare wabo bamwe binjiramo imbere abandi bakagenda bahagaze hejuru ku gisenge cy’ubwato.

8. RIZAL PROVINCE, PHILIPPINES

Mu gihugu cya Philippines mu ntara ya Rizal abana baho bakoresha ipine bahazemo umwuka kugira ngo baryambukireho nk’ubwato mu mugezi uri hafi y’ishuri ryabo.

7. CILANGKAP, INDONESIA

Mu gihugu cya Indonesia, mu cyaro cya Cilangkap abanyeshuri baho kugira ngo babashe kugera ku ishuri bifashisha ibiti bizwi nka bamboo bakabikoramo ubwato maze bakanagura inkweto zitinjirwamo n’amazi kugira ngo batajya bagera ku ishuri zajwandamye.

6. RIO NEGRO, COLOMBIA

Mu gihugu cya Colombia mu gice kibamo umugezi wa Rio Negro abana baho bajya ku ishuri bakoresheje imigozi ica mu kirere ku butumburuke bwa metero 400 ku ntera ireshya na metero 800.

5. ZANSKAR, HIMALAYAS

Mu gace ka Zanskar gaherereye mu gice kimisozi cya Himalayas mu Buhinde abana baho bakora urugendo ruvunanye bazamuka iyi misozi bagiye kwiga mu kigo kiri aho hafi biga babamo.

4. ZHANG JIAWAN, CHINA

Mucyaro cya Zhang Jiawan Village giherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa abana baho bajya ku ishuri baciye mu ishyamba aho bagenda burira inzego zishaje cyane zishobora kubateza ibyago.

3. LEBAK, INDONESIA

Mu gace ka Lebak muri Indonesia ababyeyi baho bagomba guherekeza abana babo kugira ngo babafashe kwambuka ikiraro gica mu kirere cyangiritse ku buryo bukabije kandi banatume abana bagerera ku ishuri ku gihe.

2. SUMATRA, INDONESIA

Mu gace ka Sumatra muri Indonesia abana iyo bajya cyangwa bava ku ishuri bakoresha imigozi iri mu kirere ku burebure bwa metero 30 kugira ngo babashe kwa mbuka umugezi witwa pandang.

1. GULU, CHINA

Mu gace ka Gulu mu Bushinwa kugira ngo abana bagere ku ishuri bibasaba guterera umusozi muremure kandi uhanamye ku buryo bashobora guhuriramo n’inyamaswa z’inkazi cyangwa nk’amabuye akaba yabagwa hejuru bakahasiga ubuzima. Abanyeshuru bo muri aka gace bakora urugendo rw’amasaha atanu bajya ku ishuri buri munsi.

Src: theirworld.org & www.boredpanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND