RFL
Kigali

Umuhigo wa Sandrine Munezero, umunyarwandakazi wagizwe Umuyobozi wa Miss Career Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2020 16:32
0


Umunyarwandakazi Sandrine Munezero yanejejwe bikomeye no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa igamije gushyigikira imishinga yagutse y’umukobwa n’umugore.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 ni bwo hakozwe amavugurura muri Miss Career Africa agamije kurushaho guteza imbere mu buryo bwihariye iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Hashyizweho abayobozi, ababungirije, komite, abahagarariye ibihugu byabo, abahuzabikorwa n’abandi b’abanyamashuri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Sandine Munezero wasimbuye Shema Willy, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu micungire y’abakozi yakuye muri kaminuza ya St Joseph yo mu Buhinde.

Afite n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Bishop Heber College, Trichy yo mu Buhinde. Asanzwe ari umuhuzabikorwa wa MicroFund muri All Trust Consult, Umuryango udaharanira inyungu utanga imari ku bigo byo muri Kigali.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sandrine Munezero yavuze ko yagize ibyishimo bikomeye nyuma y’uko aragijwe Miss Career Africa igamije guha abakobwa bakiri bato bo muri Afurika kugira imbaraga no gukemura ibibazo by’igihe kirekire.

Yavuze ko yari asanzwe akorana na Miss Career Africa ku buryo atiyumvishaga ko ari we uzahabwa uyu mwanya w’agaciro kanini muri iyi kompanyi.

Sandrine yahize kugeza kure Miss Career Africa, abinyujije mu gutsura umubano n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’aho yize mu Buhinde.

Ati “…Gahunda mfite harimo kumenyekanisha irushanwa kurusha uko ryari rizwi. Tukagura imbuga nkoranyambaga zacu. Tukagura ubufatanye n’imikoranire n’abandi bantu.”

Akomeza ati “Nk’ubu abantu bo mu Buhinde ntabwo bazi ko iri rushanwa ribaho. Kubera ko nziranyi n’abantu benshi baho mbibaganirizaho barimo abarimu banyigishaga nkababwira intumbero zacu nk’irushanwa ritandukanye n’andi agendera ku bwiza bakumva ko twe tugendera ku bushobozi bw’umuntu n’umushinga muzima ufite akamaro.”

Sandrine yavuze ko ari mu mwanya mwiza wo gukora nk’uwikorere akumva abakobwa/abagore bagenzi be kuko azi neza ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Avuga kandi ko azaharanira kuvugira no guhagararira neza Miss Career Africa aho azaba ari hose.

Ati “Nishyira mu mwanya wabo [Abakobwa/Abagore]. Bivuze ko nzakora ibibashamisha bigire aho bibavana n’aho bibageza ku buryo bizajya bigaragarira mu maso y’abantu.”

Sandrine Munezero ashyizwe muri uyu mwanya mu gihe amajonjora yo gushakisha abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020 akomeje. 

Ubu hamaze kuboneka Abakobwa 10 bo muri Afurika y’Uburengerazuba, 10 bo mu Majyepfo; ubu hari gushakishwa abo mu Majyaruguru, Uburasirazuba na Afurika yo Hagati.

Aba bakobwa bazaba ari 50 bazagera i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2020 bajya mu mwiherero uzabera ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Miss Career Africa yashinzwe n'Umunyarwanda Frank Rubaduka afatanyije n’Umunya-Australia Ralf Schroers, igaterwa inkunga na Microlend Australia.

Komite n’abahagarariye ibihugu byabo muri Miss Career Africa barimo umunya-Zimbabwe Welshman Sibanda, umunya-Zambia Cemiliya Kongwa, umunya-Afurika y’Epfo Reba Thabo Maiven n’abandi.

Mu bandi bahawe ubuyobozi muri Miss Career Africa harimo: Kankindi Vanessa, [Rwanda], Henry Nyakarundi [Rwanda], Masesebe Ramahuma [Afurika y'Epfo], Hendrik Muashindange Muatara [Namibia], Dr Fidel Rubagumya [Rwanda] n'abandi.

Sandrine Munezero, umunyarwandakazi wagizwe umuyobozi wa Miss Career Africa

Sandrine yahize kurushaho kumenyekanisha irushanwa rya Miss Career Africa mu bihugu byo ku Isi


Umunya-Australia Ralf Schroers umwe mu bashinze Miss Career Africa


Umunyamerika Larry S.Bone uri mu Kanama Ngishwanama ka Miss Career Africa

Umunya-Kenya Mercy Ngunjiri uri mu Kanama Ngishwanama ka Miss Career Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND