RFL
Kigali

Napoli yatwaye Coppa Italia 2020 yisasiye Juventus ya Cristiano - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2020 12:01
0


Ikipe ya Napoli y‘umutoza Gennaro Gattuso yatwaye igikombe cya Copa Italia 2020 nyuma yo gutsindira Juventus kuri penaliti 4-2 nyuma y'uko iminota 90 y’umukino irangiye amakipe yombi anganya 0-0.



Cristiano Ronaldo wifuzaga gutwara ikindi gikombe mu mateka ye, ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye kuko yatengushywe na bagenzi be barimo Dybala na Danilo bahushije penaliti zibanza za Juventus.

Napoli ibifashijwemo na Lorenzo Insigne, Matteo Politano, Nikola Maksimovic na Arkadiusz Milik yinjije penaliti 4 ihita yegukana igikombe,  mu gihe abinjije penaliti 2 za Juventus ari Bonucci na Ramsey.

Umunyezamu Buffon yigaragaje cyane muri uyu mukino kuko yakuyemo ibitego 4 byabazwe birimo n’icyo yakuyemo mu minota ya nyuma.

Amashusho yagaragaje rutahizamu Cristiano Ronaldo ari kurira nyuma yo kunanirwa gufasha ikipe ye ndetse uyu ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya atinjiza igitego na kimwe.

Ronaldo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku munota wa 05 w’umukino ariko umunyezamu Alex Meret amubera ibamba. Nta kindi kintu gikomeye yakoze mu mukino.

Umutoza Maurizio Sarri yavuze ko Ronaldo atarabasha kugarura umuvuduko we kuva yava muri guma mu rugo yatewe na Coronavirus.

Iki ni cyo gikombe cya mbere umutoza Gennaro Gattuso atwaye nyuma yo gutangira umwuga w’ubutoza.



Napoli yegukanye Copa Italia itsinze Juventus



Sarri na Gattuso batoza aya makipe yakinaga umukino wa nyuma muri Coppa Italia


Cristiano ntiishimiye imyitwarire ya bagenzi be kuri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND