Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryishimiye ibisubizo by’ibizamini bya mbere by’ubuvuzi byaturutse mu Bwongereza (UK) byerekana ko umuti wa dexamethasone, corticosteroid, ushobora kurokora ubuzima bw’abarwayi ba Covid-19
Uyu muti wa dexamethasone ngo ukora cyane mu kuvura abarwayi
barembye cyane, Ku barwayi bari bahumeka, ubuvuzi bwerekanye ko
uyu muti ugabanya impfu kugera kuri kimwe cya gatatu, naho ku barwayi bakeneye
ogisijeni gusa, impfu zagabanutseho kimwe cya gatanu, nk'uko ubushakashatsi
bwibanze bwabigaragaje
Inyungu yagaragaye cyane ku barwayi barwaye cyane Covid-19,
ntiyagaragaye ku barwayi bafite indwara zoroheje. Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr
Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: "Ubu ni bwo buryo bwa mbere
bwerekanwe mu kugabanya impfu z’abarwayi bafite Covid-19 bari guhabwa umwuka "
Ati: "Iyi ni inkuru nziza kandi ndashimira Guverinoma y'Ubwongereza,
Kaminuza ya Oxford, ndetse n'ibitaro byinshi n'abarwayi bo mu Bwongereza bagize
uruhare muri iri terambere ry'ubumenyi."
Dexamethasone yakoreshejwe kuva mu myaka ya za 1960
kugirango igabanye umuriro mu bihe bitandukanye, harimo indwara ziterwa na
kanseri zimwe na zimwe. Yashyizwe ku rutonde rw’icyitegererezo cya OMS nk’imiti
y’ingenzi kuva mu 1977 mu buryo bwinshi, kandi kuri iraboneka mu bihugu
byinshi.
Src: WHO
TANGA IGITECYEREZO