RFL
Kigali

Abarundi babiri Ngandu Omar na Bigirimana Abedi basinye muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/06/2020 20:58
0


Ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa ku Mumena ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi yiyubaka mu bice byose, nyuma yo gushora miliyoni zisaga 50 z’amanyarwanda yibikaho abakinnyi batandukanye ihereye mu izamu, kuri ubu abarundi 2 barimo Ngandu Omar na Bigirimana Abedi bamaze kwinjira mu Rucaca ishaka igikombe umwaka utaha.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, nibwo  byamenyekanye ko Ngandu Omar na Bigirimana Abedi basinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byashyizweho akadomo kuri uyu wa Kabiri, ndetse Bigirimana Abeddy na Ngandu Omar basinyira Kiyovu Sport amasezerano y’imyaka ibiri izabageza muri 2022 bakinira Urucaca. Ngandu Omar wakiniye AS Kigali igihe kitari gito, agiye kujya afatanya na Mbogo Ally mu mutima w’ubwugarizi.

Bigirimana Abbedy, akaba yaratsinze ibitego umunani muri uyu mwaka w’imikino, atanga imipira ivamo ibitego igera kuri cumi n’ibiri, ndetse akaba ashobora gukina nk’ufasha ba myugariro aho bita kuri gatandatu, akaba asanzwe akina mu bataha izamu. Uyu mukinnyi yitezweho kuba umusimbura mwiza wa Martin Fabrice werekeje muri Police FC.

Aba bombi, bakaba bitezweho kuzafasha ikipe ya Kiyovu Sport guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, ya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro, nkuko biri mu mihigo y’iyi kipe yihaye kwesa mu mwaka utaha w’imikino.

Aba bakinnyi biyongereye ku bandi banyamahanga Kiyovu ifite, barimo Nkoto Karim, Robert Saba, Ghislain Armel ndetse na Alexis Kitata bari basanzwe muri iyi kipe.

Kiyovu Sports niyo kipe imaze kugura abakinnyi benshi muri uyu mwaka kandi bose bakomeye, barimo rutahizamu Babuwa Samson, Umunyezamu Kimenyi Yves, Ngendahimana Eric  na myugariro Eric Irambona.

Iyi kipe kandi yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe barimo na kapiteni Serumogo Ally. Kiyovu Sports iritegura kwakira Karekezi Olivier nk’umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka impande zose kugira ngo igere ku ntego yihaye mu mwaka utaha w’imikino.

  

Ngandu wakiniye AS Kigali ubu ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

Abedi yitezweho kuba umusimbura mwiza wa Martin Fabrice muri Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND