RFL
Kigali

Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rigiye gusimbura amazina y’abakinnyi ku myambaro yabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/06/2020 15:04
0


Abashinzwe gutegura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, bemeje ko amazina y’abakinnyi aba ari ku myambaro yabo mu mugongo, agiye gusimbuzwa ijambo ‘Black Lives Matter’ mu mikino 12 ibanza ubwo izaba isubukuwe guhera mu cyumweru gitaha, mu rwego rwo kurwanya ivangura ribakorerwa.



Ubuyobozi bwa Premier League bwatangaje ko Abakinnyi bakina muri Premier League ubwabo, batanze icyifuzo cy’uko ijambo ‘Black Lives Matter’ ryaba ari ryo ryandikwa ku mipira yabo, ahabaga handitse amazina yabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize umwuga muri Premier League rigira riti “Twe, abakinnyi, twishyize hamwe dufite intego imwe yo kurandura irondaruhu rimaze iminsi rihari”.

Premier League yatangaje ko kandi izashyigikira umukinnyi uzahitamo gupfukama haba mbere cyangwa mu gihe cy’umukino mu rwego rwo kuzirikana urupfu rwa Floyd no kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura.

Iki ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro umwirabura George Floyd, wishwe n’umupolisi amutsikamije ivi ku ijosi kugeza ashizemo umwuka, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakipe yose uko ari 20 akina Premier League yatanze ubutumwa bugira buti ”abantu bose ni bamwe, bakwiye icyubahiro ndetse bafite amahirwe angana muri byose hatitawe ku ibara ry’uruhu cyangwa imyizerere”.

Ibi bizatangira gukorwa mu mukino ibiri y’ibirarane iteganyijwe tariki ya 17 Kamena 2020, aho Manchester City izakina na Arsenal, ndetse n’umukino Aston Villa izakina na Sheffield United, bikomeze no ku yindi mikino 10 yo ku munsi wa 30, izakinwa hagati yo kuwa gatanu tariki 19, no kuwa mbere tariki 22 Kamena 2020.

Ibi bikazakorwa mu rwego rwo kwerekana uruhare rwabo mu kurwanya ivangura n’ihohoterwa rikorerwa abirabura ku isi.


Abakinnyi bo muri Premier League biyemeje kurwanya irondaruhu, ivangura n'akarengane gakorerwa Abirabura ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND