RFL
Kigali

Umuraperi Livre Sympatique wahoze muri 'Secular' akaza kwiyegurira Imana yasohoye indirimbo 'Only God'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2020 21:14
0


Livre Sympatique umunyempano wahoze aririmba indirimbo zisanzwe (Secular music) nyuma akaza kwiyegurira Imana, kuri ubu yimirije imbere kuramya akanahimbaza Imana abinyujije mu njyana ya Hiphop ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Only God' yakoranye n'umusore witwa Emmy.



Atangariza INYARWANDA urugendo rw'umuziki, uyu musore ubarizwa muri AEBR Gatenga yagize ati "Umuziki nawutangiye nkora indirimbo z'isi cyangwa Secular music igihe kiragera biba ngombwa ko producer wanjye aza kwakira agakiza bita Dr M urebye ni we watumye ntangira gukora Gospel kuko yambwiye ko atazongera kunkorera nkora secular mfata umwanzuro ubwo byari mu 2014".

Yavuze ko yatangiye umuziki wa Gospel yumva atabishaka, ariko kuko nta yandi mahitamo arabikomeza kugeza ubwo yaje gushora imizi muri uyu muziki, ati "Nkabikora numva ntabishaka ariko kuko nta kundi nkakora, gusa byari bigoye ariko ku bw'umuziki nakundaga nkakora, nkabona feedback  nziza ku bantu bakambwira 'wari warayobye ibi ni byo byawe courage'".

Ati "Naje kubikunda ubwo natsindaga P.6 neza banjyana kwiga muri Bording mu kigo cy'aba Pantekosite noneho mbangezemo nsanga umu star waho ni uwusenga cyane mfatiraho gutyo. Ndabikunda, carrier nyizamo gutyo ntangira gusoma na Bible ntangira kwandika indirimbo none nzi aho njya n'aho ngana kuko namaze kumenya ko ari yo Destiny n'ubuhanuzi bukankomeza".


Livre Sympatique yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ya Gospel mu 2014, akaba ari indirimbo yise 'Mana undetse'. Yavuze ko yakomeje umuziki mu mbaraga nyinshi ati "Nkomeza gukora kugeza mu 2019 nkoramo indirimbo 9  hasohokamo 7 no gukorerwa nabi zimwe zitujuje quality n'amashuri akazamo bigatuma ntakomeza gukora carrier neza".

Ati "Nyinjiramo n'ingamba kuko nari nsoje High school ntangira nkora kuri Mixstep yanjye bita Rap in church ubu indirimbo zimwe zayo zamaze kugera hanze". Livre Sympatique utuye mu Gatenga mu mujyi wa Kigali yavuze ko imbogamizi ahura nazo mu muziki we ari ubushobozi muke. Ati "Ubushobozi (econom) no kwakwa amafaranga n'abanyamakuru no kutavugisha ukuri ndetse no mu rugo kubyumva bigoye".


Yavuze ko intumbero afite mu muziki wa Hiphop ari uguhagararira injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel ndetse akambuka n'imipaka y'igihugu ku bw'ubutumwa bwiza. Ati "Intumbero ni uguhagararira Gospel Hiphop mu Rwanda nkanambuka imipaka mvuga ubutumwa". Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Only God' yakoranye na Emmy ivuga ku rukundo rw'Imana ndetse bagahamyamo ko bashyize Imana imbere muri byose.


UMVA HANO 'ONLY GOD' INDIRIMBO YA LIVRE SYMPATIQUE FT EMMY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND