Ibirungo by’ubwiza ni kimwe mu bikorwa bikunzwe gukorwa n’igitsina gore cyane hagamijwe kugaragara neza, kuri iyi nshuro umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Card B yagaragaye atisize ibirungo bitungura benshi bitewe n'uburyo yagaragaraga.
Umuraperikazi Belicalis Marlenis Almanzar uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Cardi B, yavutse kuwa 11 Ukwakira 1992 mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cardi B ni umuraperikazi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa sinema.
Muri
Nzeri 2017 Cardi B yashakanye n’umuraperi Offset wo mu itsinda rya Migos,
ubukwe bwabo buba mu ibanga rikomeye. Muri Nyakanga 2018 ni bwo baje
kubyara imfura yabo bise Kulture Kiari Cephus. Mu Ukuboza 2018 Cardi B yaje gutangaza ko we n’umugabo we Offset batandukanye mu butumwa yacishije ku
rukuta rwe rwa Instagram, gusa nyuma yaho aba bombi bagiye bagaragara mu ruhame
bari kumwe.
Kuwa
mbere w’iki cyumweru, ubwo uyu muraperikazi yasangizaga abakunzi be
bamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera kuri Milliyoni 67 uko yita ku
misatsi iyo ari iwe mu rugo, abantu benshi batunguwe no kumubona mu yindi sura
itandukanye n'iyo basanzwe bamubonana. Muri videwo uyu mugore agaragara atisize makeup
n’imisatsi ye ubona itandukanye cyane nuko akunze kugaragara mu ruhame.
Muri
videwo zitandukanye uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekaga
abamukurikira uko umusatsi we uteye ari nako abereka ibyo akoresha yita ku
misatsi ye, harimo avoka, amavuta ya avoka (Avocado Oil), mayoneze (Mayonnaise)
na argan oil. Mu magambo ye yagiraga ati:"Ibintu byose byiza ushyira ku mubiri
wawe, ugomba kubishyira no mu misatsi yawe, ariko ntabwo washyiramo soda
kuberako atari nziza ku mubiri wawe".
Uyu mugore yerekaga abamukurikira uko yita ku misatsi ye, ari nako abikorera n’umukobwa we Kulture yabyaranye n’umuraperi Offset. Cardi B yaje no gusangiza abakunzi be, amwe mu mafoto agaragaza uko umusatsi we wari umeze mu minsi yashize, muri ayo mafoto yashyizemo harimo n'iya kera mu bwana bwe.
Yasangije abakunzi be amwe mu mafoto ye ya kera
Andi mafoto uyu mugore yashyizeho, yerekaga abakunzi be ibyavuye mu byo yaberekaga (uko imisatsi ye yahindutse), yayaherekeje ubutumwa yageneye abagore n’abakobwa, aho yabagiraga inama yo kwita ku misatsi yabo. Uyu mugore yamomeje asobanurira abakunzi ibya tatuwaje (tattoo) aherutse kwishyiraho mu minsi ishize.
Src: dailymail.co.uk
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO