RFL
Kigali

Kiyovu Sports yikuye mu kirego cya Armel Ghislain yaregagamo AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/06/2020 19:18
0


Komisiyo y’imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje ko Kiyovu Sport yahagaritse gukurikirana ikirego yaregagamo ikipe ya AS Kigali gusinyisha rutahizamu wayo Armel Ghislain binyuranyije n’amategeko kuko yari akiyifitiye amasezerano.



Mu Ukuboza 2019, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwareze ikipe ya As Kigali FC, buyishinja kuganiriza no gusinyisha Armel Ghislain wari ugifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.

Kiyovu yareze AS Kigali kwica nkana amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho bavugaga ko basinyishije umukinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09/06/2020, ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kateranye ndetse kanatangaza imyanzuro kuri iki kibazo, aho kaje no kumenyesha na Kiyovu Sports ko ihagaritse gukurikirana iki kibazo, kuko bicaye bakagikemura, nyuma y’aho AS Kigali isabiye imbabazi.

Kugeza magingo aya Ghislain Armel, akaba yaramaze no kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe azamugeza muri 2022 akinira ikipe y’Urucaca.





Armel yamaze kongera amasezerano y'umwaka muri Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND