RFL
Kigali

Lil Wayne yibasiwe n’abantu nyuma yo kuvuga ko Abapolisi b’Abazungu badahohotera Abirabura

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/06/2020 11:50
0


Umuhanzi w’Icyamamare ku Isi, Lil Wayne, yatunguye benshi ubwo yatangaza ko ababona ko abapolisi b’Abazungu ari abagome muri Amerika baba bibeshye kuko yemera ko yatabawe nabo ubwo yari agiye gupfa mu gihe yaraswaga afite imyaka 12 y’amavuko.



Lil Wayne yateje impaka ubwo yaganiraga ku rupfu rwa George Floyd rwatewe n'abapolisi. Mu kiganiro yagiranye n’inshiti ze kuri Instagram mu cyumweru gishize yatangaje byinshi bishimangira ko hatagira unenga igipolosi cy’Abazungu gikorera muri Amerika, anashima  uburyo cyamurokoye akiri muto gusa abenshi ntibabyumvise kimwe kuko bamufashe nk’uwirengagije uko Abirabura batotozwa baraswa bakanafungwa bya hato na hato.


Lil Wayne muri icyo kiganiro nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye birimo na Yahoo, yagize ati: "Tugomba guhagarika gushyira amakosa ku mbaraga zose no ku bantu bose cyangwa ubwoko runaka cyangwa Abapolisi bose. Tugomba rwose kwinjira mu muntu uwo ari we. Niba kandi dushaka gushinja umupolisi uwo ari we wese, byagombye kuba ubwacu kuba tutarakoze ibirenze ibyo twibwira ko dukora. ”

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Lil Wayne yongeye kandi gusembura abantu mu magambo atanenga Polisi ku ruhare igira mu guhonyora Abirabura mu buryo butandukanye. Ibi noneho Lil  ni  ibitekerezo yanyujije kuri radiyo ye ya Young Money anakoMoza ku gihe yakijijwe n’Umupolosi w’Umuzungu mu gihe habura gato ngo Apfe.


Lil Wayne yagize ati “Ndashaka gukora ku kintu runaka. Na none kandi, ku bitekerezo byose bivuga uko mbyumva. Ugomba kubyumva rero, ufite kumva uburyo mbona abapolisi, igihe Nakijijwe n'umupolisi w’Umuzungu hari agatsiko k'abapolisi b'Abirabura basimbutse hejuru ntibanTabare kandi babona ko mfite ibikomere mu gatuza. 

Abo bapolisi b'abirabura baransimbutse barigendera, nari nkeneye kugera mu bitaro icyo gihe umupolisi w’Umuzungu ntabwo yategereje imodoka y’imbangukira gutabara (ambulance), yafashe imodoka ye yatumye umuntu uyitwara w’umushoferi njyanwa kwa muganga kandi nabayeho. ”


Imyitwarire ya Lil Wayne muri iyi nkuru ye yatangaje abenshi  ntibayifashe neza na gato aho bemeza ko yirengagije byinshi bikorwa n’abapolisi b’abazungu bakabikorera abirabura. Dr. Dre wari umushyitsi mu gitaramo cya Weezy mu cyumweru gishize avuga ku mpamvu atekereza ko imyigaragambyo yabaye nyuma y'urupfu rwa Floyd izatera impinduka abirabura bakabona ubuvugizi bwuzuye. 


Dwayne Michael Carter, Jr. wamamaye nka Lil Wayne muri muzika, avuga ko abantu bakeneye kumva neza ibibazo no kubona amakuru yose ajyanye na byo mbere yo kujya mu mihanda muri ubwo buryo bigaragambya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND