Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kanye Omari West. Yabonye izuba kuwa 8 Kamena 1977, ibisobanuye ko uyu munsi yujuje imyaka 43. Ni umwe mu bashabitsi bari kuyora agatubutse mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imyambaro by’umwihariko mu nkweto. Mu minsi ishize yagaragaye ari mu bikorwa byo gusenga cyane. Menya ibihe by'ingenzi byaranze ubuzima bwe.
Kanye Omari
West wamamaye nka Kanye West yavukiye muri Atlanta akurira muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abyarwa na Ray West na Dr.
Donda C. (Williams) West. Se yari umunyamakuru
ufotora muri The Atlanta Journal-Constitution naho nyina umubyara yari umwarimu
kuri Clark Atlanta University aho yigishaga icyongereza. Kanye West yaje gukura atari kumwe n’ababyeyi be bose kuko batandukanye afite imyaka 3.
Umuryango wa
Kanye West ntabwo bari abantu bakize cyangwa bakennye ahubwo bari m urugero (Middle
class family). Yize amashuri ye kuri Polaris High School, gusa ku myaka
icumi yaje kwimukana na nyina bajya gutura mu Bushinwa ahitwa Nanjing aho nyina yigishaga kuri Nanjing University, gusa ntabwo bahatinze.
Iki gihe
ishuri Kanye West yigagamo ni we mwimukira wabagamo gusa! Ku bijyanye n'amanota Kanye West
yabonaga akiga iyo ayabajijwe, asubiza ko yabona Grades ya A cyangwa B gusa akavuga ko
atabaga ari mu bambere mu ishuli.
Intangiriro y’ubwamamare bwa Kanye West uzwi nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku Isi
Ibijyanye n’impano yo kuririmba injyana ya HIP HOP bya Kanye West byatangiye ubwo yari akiri umwana aho yajyaga yandika imivugo, gusa byaje kwaguka. Nyina yatangaje ko yabonaga Kanye West nk'umunyempano mu gihe yigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza.
Icyo gihe Kanye West yakundaga cyane umuziki ndetse no gushushanya hakiyongeraho n'imuvugo yajyaga yandika. Iki gihe kandi ni nabwo Kanye West yatangiye kujya arapa ndetse anandika indirimbo, ageze mu mwaka wa 7 w'amashuri abanza yatangiye kwandika indirimbo akajya azigurisha n’abahanzi.
Ku myaka 13,
Kanye West yanditse indirimbo ye ya mbere yitwa ”Green Eggs and Ham” yinginga nyina ngo ambwishurire
amafaranga yo kujya kuyikoresha muri studio, nyina arabyanga.
Nyuma Kanye West yaje kuba inshuti na mu Producer witwaga DJ No I.D waje no kuba umujyanama we. Iki gihe ni bwo Kanye west
yaje gutangira kwiga gukora indirimbo aho ku myaka 15 yatangiye kuba intyoza
mu gucura ingoma.
Akimara kurangiza kwiga amashuri yisumbuye yabonye amahirwe yo kujya kwiga muri 'American Academy of Art' aho yigaga ibijyanye n'ubugeni aha hari mu 1997, gusa nyuma yaje guhita ahindura inshuri ajya kwiga icyongereza muri 'Chicago State University' yari yashakiwe na nyina nawe wari umwarimu w’icyongereza w'agatangaza.
Amaze guhindura ishuri Kanye West wari umaze kuba intyoza mu gukora indirimbo yabonye ishuri riri kumutwara umwanya munini ahita ava mu ishuri yiyegurira umuziki nk’inzozi z’ubuzima bwe. Iki gikorwa cyo kuva mu ishuri ntabwo cyashimishije nyina umubyara kuko yashakaga ko umuhungu we aba inzobere kuko nk’umubyeyi wari warize cyane yatekerezaga ko kwiga ari yo soko y’ubukungu.
Nyuma y'ibi
byabaye, nyina wa Kanye West yaje gutangaza inkuru itangaje ubwo umuhungu we yari amaze kuba icyamamare aho yagiraga ati ”Iki
gihe iyi nkuru yo kuva mu ishuri ku muhungu wanjye yangezeho injanjagura umutwe kuko
natekerezaga ko kwiga amashuri menshi ari yo nzira nziza y’ubuzima bwiza gusa.
Nyuma naje kumenya ko hari imyuga
myinshi idasaba kwiga amashuri menshi cyane kandi igatunga ba nyira yo. Kuba Kanye West yarakoze Album ye ya mbere akayita
College Dropout byari bimeze nko gushaka kugaragaza ko ari byiza gukurikira
inzozi z’ubuzima bwawe kuruta kwita ku byo rubanda bari gukora cyangwa bashaka
ko ukora”.
Kanye West
agitangira yari umu producer mwiza kuko ku myaka 19 y’amavuko yari yaratangiye
gukora indirimbo ndetse harimo n'izari zimaze kuba ubukombe aha hari mbere y'uko
ava mu ishuri. Kanye West avuga ko abahanzi babaye ab'ikitegerezo kuri we
mu rugendo rwa muziki ari; Tribe Called Quest, Stevie Wonder, Michael Jackson,
George Michael, LL Cool J, Phil Collins na Madonna.
Ibihembo Kanye West yagiye abona
·
Grammy
Award (2012)
·
Grammy
Award (2011)
·
Grammy
Award (2009)
·
Grammy
Award (2008)
·
Grammy
Award (2007)
·
Best
Rap Solo Performance (2007)
·
Best
Rap Solo Performance (2005)
·
Grammy
Award (2005)
·
Grammy
Award (2004)
Indirimbo
ushobora kuba utazi ko zakozwe na Kanye West ubwo yari akiri gutangira urugendo rw’umuziki
harimo; Jermaine Dupri feat. Nas, “Turn It Out” (1998), Harlem World feat. Carl Thomas, “You Made Me” (1998), Foxy Brown, “My Life” (1999), Lil Kim, “Don’t Mess With Me” (2000), The Madd Rapper feat. Eminem, “Stir Crazy”
(2000), Da Brat feat. La Joyce, “Chi
Town” (2000), Scarface feat. Jay Z, Beanie Sigel, “In Cold Blood” (2002), Trina
feat. Ludacris, “B R Right” (2002), Mos Def feat. Faith Evans, “Brown Sugar
(Fine)” (2002), Jay Z feat. Twista, Killer Mike, Big Boi, “Poppin’ Tags” (2002) n'izindi
Ibikorwa by’ubucuruzi bya Kanye WestKanye West magingo aya ni we uza ku isonga ku Isi wakoreye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020 tugeze hagati aho yinjije agera ku Miliyoni $170. Afite ikigo gikora ikweto kiri mu biri kumugira umuherwe ku buryo benshi batari kwiyumvisha ”YEEZY”. Ubu bwoko bw’inkweto buri mu bugezweho cyane ku Isi. Ntabwo ari ubu bucuruzi gusa akora kuko anakora ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n'ubugeni ”Fashion”.
Magimgo aya
ubutunzi bwa Kanye West bwarazamutse kuko urubuga rwa Forbes rwerekana ko atunze Miliyari $1.3 gusa we arabihakana akavuga ko ayarengeje. Hari n'imbuga
zitandukanye zigenda zikora intonde z’ibyamamare bikize zivuga ko atunze arenga Miliyari $3.3.
Muri ubu
bucuruzi bwa Kanye West ahanini butizwa umurindi n’ibikorwa byiganjemo ubuhanga
ashyira mu kwamamaza ndetse hakiyongeraho n'uruhare rw’umugore we w’ikizungereze ‘Kim
Kardashian’ uri mu baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko afite uburanga
bukurura benshi.
Ibijyanye n’urusengero rwa Kanye West
Kanye West mu mu ntangiriro z'uyu mwaka yagiye agaragara mu bikorwa by'amasengesho aho binavugwako asigaye yarashize idini ”Sunday Service” ndetse ko afite abayoboke benshi. Muri iri dini ni we akenshi uba uyoboye ibikorwa byaryo ndetse aba ari imbere muri korali iririmba muri iri dini. Iyi korari yitwa Intoranwa ’The Sample’.
Kanye West ni umugabo ufite abana bane n’umugore umwe ari we Kim Kardashian. Kuri iyi nshuro uyu muraperi arasa n’umuntu uri kwihebera ubucuruzi kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.
Kanye West hamwe n'umugore we Kim Kardashian
Kanye West hamwe n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO