Ikipe ya Rayon Sports yahakanye yivuye inyuma amakuru akomeje kuvugwa ko yamaze kugurisha rutahizamu wayo Yannick Bizimana muri APR FC. Iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi agifite umwaka wo kuyikinira kandi ko nta masezerano amugurisha yabayeho.
Amakuru dukesha Radio
10 avuga ko Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo APR FC yasinyishije Bizimana
Yannick amasezerano y’imyaka ibiri, itanze akayabo ka Miliyoni 20 FRW, bifasha
Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri
yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura
yamusigayemo.
Amakuru
agera ku Inyarwanda avuga ko nyuma yo kugerageza kugura Bizimana Yannick mu
nzira z’ubusabo ntibikunde, APR FC yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira
ku giciro cy’uyu mukinnyi.
Uretse
aya mafaranga Rayon Sports yahawe, ngo mu masezerano impande zombi zagiranye
harimo ko Rayon Sports ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato
izahabwa bamwe mu bakinnyi bo mu Intare FA.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Mbere babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Rayon
Sports bahakanye ko nta masezerano yo kugurisha Yannick Bizimana yigeze abaho kandi ko
uyu mukinnyi akiri uwa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka.
Ubwo
butumwa buragira buti ”#YannickBizimana ni umukinnyi wa @rayon_sports kugeza mu
mwaka w'imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk'uko bamwe mu
banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa @rayon_sports!”.
Bizimana
Yannick yaba yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC iherutse kugura barimo
Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné, bombi bakinannye muri AS Muhanga
ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.
Yannick
yaba abaye umukinnyi wa karindwi uvuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya
2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu
Sports), Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric (baguzwe na Police FC), Michael
Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo nyuma yo
kubwirwa ko igiye gukinisha abana kandi agasabwa kugabanya umushahara.
Bizimana
w’imyaka 23 yakinnye muri AS Muhanga mu 2017-18 nyuma yo gutizwa na Gitikinyoni
FC yo mu cyiciro cya kabiri nayo imufasha kubaka amateka, birangira ageze muri
Rayon Sports mu mwaka ushize.
Ubutumwa bwatanzwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO