RFL
Kigali

Imbuga nkoranyambaga: Igihinduye Isi Umudugudu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/06/2020 23:47
0


Imbuga nkoranyambaga zimaze kujya ku rutonde rw’ ibintu bike bitwara abantu. Uretse kuba bahatakaza ikintu cy’agaciro; umwanya, hari n’abahakura iby’umumaro. Aha, turibanda cyane ku mbuga nkoranyamaba zikoreshwa n’abantu benshi, ndetse cyane.



Mbere y’ ibihe by’ iterambere, ntagushidikanya ko abakurambere bacu bari bafite uburyo bwari bunoze icyo gihe bwo guhanahana Amakuru, ndetse no kuba basabana.

Icyo gihe cyararangiye. Abantu bava ku buryo bwa gakondo, bayoboka ibikoresho n’ibikorwa remezo by’abazungu.

Ikinyejana cya 21 cyazanye n’impinduka no kwagurwa umunsi ku wundi. Icyahinduye isi ituwe na Miliyali zirenga 7 umudugudu kiba kivukiye mu biganza by’umwana w’ umuntu.

Abantu bari ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye babarirwa kuri Miliyali 3.81, ubwo ku ijanisha ni 49% y’abatuye isi. Imibare y’ abakoresha izi mbuga ntabwo ihagarara kuzamuka. Ni mu gihe, abantu bakoresha murandasi bari kuri miriyali 4.57.

Ubu, ntabwo Imbuga nkoranyamabaga zose zigombera ko umuntu aba atunze terefone igezweho (smartphone). Ubwo, ufite zimwe tuzi nka ‘karasharamye/matushe’ nawe hari Imbuga zimwe na zimwe ashobora gukoresha kandi igikoresho akoresha kitamuhenze.

Uretse ibyo, ibikorwa remezo by’ ibigo bitanga imiyoboro y’ itumanaho nabyo byashyize imbaraga mu kongera inzira y’ itumanaho, cyane binagera mu bice by’ icyaro (nko mu Rwanda no mubihugu batandukanye bya Afurika).

Izi ni nkeya mu mpamvu zituma imibare y’ ababoneka kuri izi mbuga biyongera.

Bitewe n’ uko bamwe mu bifuza kujya kuri izi mbuga baba bafite imyaka mike, imibare iherutse gushyirwa hanze igaragaza ko abari hejuri y’ imyaka 13, abari ku kigero cya 63% bamaze kugera kuri izi mbuga.

Abenshi muri iyi mibare, bigaragazwa ko usanga baba bafite inkuta (konti) zirenga umunani ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ni kuri izo mbuga abenshi muri iyi mibare bamaraho igihe cy’ amasaha agera kuri abiri n’ iminota 29 ku munsi.

Gusa, itewe n’ uburyo abantu bazikunda cyangwa se bazikoresha batandukanye. Nko muri Philippine usanga bamaraho igihe cyegera amasaha ane ku munsi. Ni mugihe abo mu u Buyapani (Japan) bamaraho nibura iminota 45 ku munsi. 

Muri raporo y’ ubushakashatsi bwo muri Mata, uyu mwaka, bugaragaza ko bitewe n’ indwara y’ icyorezo ya covid-19, ikoreshwa ry’ Imbuga nkoranyambaga nk’ uburyo bw’ akazi, kuganira n’ inshuti, n’ ibindi, byongeye ikigero abantu bazimaragaho, bigera kuri 47%. Ni mugihe icyakozwe cyane ari ukureba ibiganiro na filimi hifashishijwe Imbuga zitandukanye byageze kuri 57%.

Muri raporo yo ku wa 20 Mata, 2020, yerekana Imbuga nkoranyamabga 15 zikoreshwa cyane. Byibuza urubuga rwagize abantu bakeya barugiyeho mu kwezi ntabwo bajyaga munsi ya miliyoni 300 z’ abantu.

Ku isongo haboneka urubuga rukoreshwa n’ abatari bakeya, Facebook. Mu kwezi kumwe uru rubuga rujyaho abantu barukoresha miriyali 2.498. uru, rukurikirwa na YouTube ikoreshwa n’ abantu mu kwezi bangana na miriyali 2. Ku mwanya wa gatatu, haza urubuga rukunzwe n’ abatari bakeya arirwo WhatsApp, n’abantu Miriyali 2 mu kwezi.

Imbuga nka Facebook Messenger, WeChat, Instagram zose ziri ku kigero cyo gukoreshwa n’ abantu bari hejuru gato ya miriyali 1 y’ abantu buri kwezi. Urubuga ruzwiho kugira amashusho (video) zisusurutsa abantu TikTok, rukoreshwa n’abantu miliyoni 800 mu kwezi.

Ahangana ku mwanya wa nyuma (itatu ya nyuma), uhasanga Imbuga nka Snapchat (13), Twitter (14), ndetse na Pinterest (15). Izi mbuga zombie zikoreshwa n’ abantu bari hejuru gato ya miliyoni 300 mu kwezi.

Byihariye nk’ Igihugu cy’ u Rwanda, muri Mutarama byagaragajwe ko abakoresha murandasi bari ku kigero cya miliyoni 3.31. abakoresha murandasi biyongeye ku kigero kiri hejuru ya 8.8% mu mwaka wa 2019 kugera muri 2020.

Ni mu gihe kandi muri abo, aba barirwa mu bihumbi birenga 600 bakoresha imbuga nkoranyamabaga muri uyu mwaka (2020). Imi bare yiyongereye ku kigero cyo hejuru ya 20%. Ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rirakataje. Ese izi mbuga ntabwo zabaye intandaro y’ uko duta umwanya munini tuziriho? Ikibazo buri wese yakwibaza. 

Src: statista, our world in data, datareportal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND