RFL
Kigali

Rata Jah NayChah (Columbus) wiga mu ishuri rya Nyundo yasohoye indirimbo nshya 'Hindura'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/06/2020 12:23
0


Nduwayo Columbus usigaye yitwa Rata Jah NayChah wamamaye mu ndirimbo 'Naganze', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Hindura' ibumbatiye inkuru mpamo y'ubuzima bwe n'ubutumwa yageneye abantu bose bihebye aho yababwiye ko Imana ihari kandi yiteguye kubatabara.



Rata Jah NayChah ubarizwa muri Noble Family church ndetse na Women Foundation Ministries, yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ari mu bihe by'ubwigunge aho yumvaga nta wundi muntu uhari wo kumwitaho uretse Imana. Yavuze ko inganzo yayikuye mu isengesho rya Yabesi riri mu 1 Ngoma 4: 9-10 ndetse agendera no ku buzima bwa Yakobo akirana na Malayika ngo amuhindurire izina aho yaje kwitwa Israel.

Ati "Nanjye nari mbabaye ntazi umuntu wanyumva, ntawe, uretse Imana". Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze asinya mu ma Label afasha abahanzi ariko byaranze kumuhira, ibintu byatumye yiheba ndetse anatekereza kureka umuziki, ariko Imana iramusanga iramuhumuriza. Ati "Nari maze gusinya mu ma Label abiri byanga nyine numva ko no kuririmba ngiye kubireka". Yavuze ko amaze gukora iyi ndirimbo 'Hindura' yumvise aruhutse kuko Imana yamuhumurije binyuze muri iyi ndirimbo.


Rata Jah NayChah ni umuhanzi w'umuhanga cyane mu muziki wa Gospel mu njyana ya Reggae mu mwihariko we yise 'RataJah', akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo 'Naganze'. Yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya 'Hindura' ayituye umuntu wese wihebye. Ati "Ni indirimbo ngenera wa muntu uri mu bibazo, ufite akababaro k'ibintu bimurimo atabasha kubwira undi wese". Yavuze ko ayituye kandi abagizweho ingaruka na Coronavirus abasaba kwizera Imana. Yayituye nanone umuntu utumvwa muri sosiyete, n'umuntu wese wumva ko byarangiye. 

Uyu musore ushaka no kuzaba umu Injiniyeri mu gutunganya indirimbo (Audio Engineer), avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ayibonamo buri munsi kuko imushushanyiriza intangiriro y'urugendo rwe rushya nyuma yo guhindurirwa amateka. Yasabye abantu bakunda umuziki muri rusange gukurikira shene ye ya Toutube kuko afite indirimbo nyinshi cyane ari gutunganya. Uyu musore umaze imyaka 3 atunganya album ye ya mbere mu buryo bugezweho, yavuze ko 'Hindura' ari indirimbo ye bwite asohoye atagaragara  mu z'abandi nka The Pink, Olivier Kavutse, Knowless n'abandi.


Rata Jah NayChah yatuye indirimbo ye nshya abantu bose bihebye

Ku bijyanye n'intego ye ubwo yafataga icyemezo cyo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo, yavuze ko atagiye kwiga kwiga umuziki ahubwo ko yagiye kuwusobanukirwa. Ati "Nagiye kuwusobanukirwa sinagiye kuwiga ku ishuri, byinshi nasanze mbizi". Yasobanuye neza icyamujyanye mu ishuri ry'umuziki, ati "Icyanjyanye ku ishuri ni ukuba nashora muri next step y'ubuzima bwanjye, mu rubyiruko, mu bantu bakora umuziki batangira,.." Yavuze ko ashaka gufasha benshi mu buryo bw'ubuhanga no mu buryo bw'Ubumana. 

REBA HANO INDIRIMBO 'NAGANZE' YA RATA JAH NAYCHAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND