RFL
Kigali

2020: Kylie na Kanye West ku isonga mu byamamare 10 byinjije amafaranga menshi ku Isi aho bahigitse Cristiano na Messi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/06/2020 19:41
1


Kylie Jenner winjije agera kuri Miliyoni $590 ayoboye urutonde rw'abinjije menshi mu 2020 aho akurikiwe na Muramu we Kanye West winjije agera kuri Miliyoni $170. Aba baje ku rutonde bahigitse ba kizigenza mu mupira w'amaguru ari bo Cristiano waje ku mwanya wa 4 naho Messi akaza ku mwanya wa 5.



Abantu b'ibyamamare ni bamwe mu bakora akazi gafitiye Isi umumaro kuko akenshi usanga ari bo mboni za benshi, gusa nabo ubu bwamamare babugeraho bagamije kubona amaronko. Aha ni naho benshi bajya muri uru rugamba rw’ubwamamare, bashingira bahatana ndetse uku guhatana ni ko kuvamo uwaronse kurusha abandi.


Forbes isanzwe ikora intonde zinyuranye zishingiye ku bukungu yasohoye urutonde rw’ibyamamare byakoreye amafaranga menshi muri uyu mwaka tugeze hagati. Kuri uru rutonde Kylie Jenner ni we uyoboye ndetse uyu mugore w’imyaka 22 ni uwa mbere akanikurikira kuko abamukirikiye uko ari 4 bane bose biteranije arabarusha kwinjiza menshi.

Kylie Jenner ubu butunzi bwe bwinshi abukomora ku kigo gikora ibikorwa byiganjemo ibirungo by’ubwiza. Kugira ngo agere kuri aka kayabo k'aya mafaranga yinjije amenshi ayakura ku kuba yaragurishije imigabane ingana na 51% by’imigabane y'ikigo cye. Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku mafaranga ibi byamamare byinjije kuva muri Kamena 2019 kugeza mu mpera za Gicurasi 2020.

10. Dwayne Johnson(The Rock)- Miliyoni $87.5

Icyo akora: Iteramakofi, gukina Filime

Imyaka afite: 48

Igihugu akomokamo: American-Canadian

9. LeBron James- Miliyoni $88.2

Icyo akora: Umukinnyi wa Basketball

Imyaka afite: 35

Igihugu akomokamo: American

8. Howard Stern- Miliyoni $90

Icyo akora: Umunyamakuru kuri Radio na Televiziyo akaba n’umwanditsi w’ibitabo

Imyaka afite: 66

Igihugu akomokamo: American

7. Neymar- Miliyoni $95.5

Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Imyaka afite: 28

Igihugu akomokamo: Brazilian

6. Tyler Perry- Miliyoni $97

Icyo akora: umunyarwenya, umwanditsi

Imyaka afite: 50

Igihugu akomokamo: Amerika

5. Lionel Messi- Miliyoni $104


Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Imyaka afite: 32

Igihugu akomokamo: Argentine

4. Cristiano Ronaldo- Miliyoni $105


Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Imyaka afite: 35

Igihugu akomokamo: Portugal

3. Roger Federer- Miliyoni $106.3

Icyo akora: umukinnyi wa Tennis

Imyaka afite: 38

Igihugu akomokamo: Swiss

2. Kanye West-Miliyoni $170


Icyo akora:  Umuhanzi, umucuzi w’ingoma (Producer), rwiyemeza mirimo

Imyaka afite: 42

Igihugu akomokamo: America

1.      Kylie Jenner-Miliyoni $590

Icyo akora: Umunyamideli

Imyaka afite: 22

Igihugu akomokamo: America


Kylie Jenner na Muramu we Kanye West ni bo bayoboye uru rutonde

Src: Forbes 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUFATANYEEMMANUE1 year ago
    Aperiyacu2





Inyarwanda BACKGROUND