RFL
Kigali

King Giddy ufite impano zitandukanye yateguriye abakunzi be igitaramo kibera kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/06/2020 7:37
0


Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, King Giddy, nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Yewe Mukobwa' yavugishije benshi, yateguriye abakunzi be igitaramo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 6 Kamena 2020 kinyura kuri Instagram ye yitwa “Kinggiddy1” hamwe na instagram yitwa “Kalexrw”.



King Giddy (The romantic) azakora igitaramo mu gususurutsa abakunzi be. Iki gitaramo cyizamara isaha imwe kuva saa mbizi z'ijoro kugeza saa tatu z'ijoro (20h00 kugeza saa 21h00). Aganira na Inyarwanda, uyu musore yatangaje byinshi kuri muzika ye n’impamvu yateguye iki gitaramo.

Yavuze ko yatangiye muzika mu 2013, ubu akaba afite indirimbo zirenga 15 ziri hanze zirimo n’izifite amashusho, muri izi ntitwakirengagiza izamenyekanye cyane nka: Nzaba Nkigukunda, Nzagukumbura, Warampinduye, Yewe mukobwa (ya cyera yasubiyemo), Happy birthday, Barafinda, For you, Igendere n’izindi.


King  Giddy uririmba mu njyana ya R&B, yatangaje ko akunda iyi njyana kuko yisanze ariyo ashoboye cyane kandi bikaba bimworohera gutanga ubutumwa yifuza muri iyi njyana. Yabajijwe intumbero afite muri muzika Nyarwanda ashimangira ko ari ugutambutsa ubutumwa bwiza busana imitima y’abakundana.

King Giddy yagize ati  "Gahunda mfite muri muzika ni ugutanga ubutumwa kuko nk'indirimbo yanjye Nzagukumbura, hari umunyamakuru yafashije mu gukemura ibibazo bye n’umukunzi we none ubu barabana kandi ni umuryango wishimye cyane, ibi rero bimpa imbaraga zo gukora umuziki ufite byinshi wigisha rubanda”.


Uyu muhanzi afite impano zitandukanye, si ukuririmba gusa nk’uko yabitangarije itangazamakuru, ahubwo afite impano nyinshi, harimo gucuranga guitar, piano, gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikirenzeho amaze kwandika indirimbo zirenga 200 akaba afasha n’abandi bahanzi mu kubandikira ibihangano.

Mu kubazwa impamvu yahisemo gukora igitaramo kuri instagram adategereje ngo icyorezo cya Coronavirus kivemo, yavuzeko igihe cyose umuntu yasusurutsa abantu akabaha n’ubutumwa igihe cyose kandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “ Impamvu nyamukuru yatumye ntegura igitaramo kuri page ya Instagram yitwa ‘kinggiddy1’ n’iyitwa  ‘Kalex-rw’ ni uko nshaka gutanga ubutumwa buri mu bihangano byanjye ku Banyarwanda, kuko nubwo turi muri ibi bihe bitoroshye, abanyarwanda baracyakeneye ubutumwa bwo kubana neza mu muryango, abakundana cyangwa n’abitegura kubaka urugo”.

Yungamo ati “Mu gitaramo hazaba harimo indirimbo zanjye ndetse n'iza karahanyuze, ndetse n'izo hanze y’u Rwanda  zaba izo mu cyongereza cyangwa igifaransa.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YEWE MUKOBWA' YA KING GIDDY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND