RFL
Kigali

Ev. Tuyishimire Diogène wo muri ADEPR yahuje imbaraga na Manud bakora indirimbo iri mu njyana ya Hip hop-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 14:17
0


Umuvugabutumwa wo muri ADEPR, Tuyishimire Diogène yasohoye indirimbo nshya yise “Byanteye ubwoba” yakoranye na Dushimiyimana Emmanuel [Manud] iri mu njyana ya Hip hop.



‘‘Byanteye ubwoba’’ ni indirimbo iri mu njyana ya Hip hop, yakozwe na Producer Trackslayer.  Tuyishimire yakuranye inzozi zo kuba umuhanzi ndetse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere abifata nk’inzozi zabaye impamo.

Uyu muvugabutumwa yamenyekanye cyane abwiriza inyigisho avugamo uko Yesu afite imbaraga zidasanzwe, akamusanisha n’ibintu byose. Icyo gihe yumvikanye avuga ko mu bana yabaye umwana w’Imana, mu bagabo aba umugabo w’abapfakazi, mu bapapa aba se w’imfubyi, mu biti aba umuzabibu w’ukuri.

Tuyishimire wiyongereye ku bahanzi bo mu itorero rya ADEPR baririmba mu njyana ya Hip hop, yavuze ko yakuze akunda umuziki, anafite inzozi zo kuwukora.

Yagize ati ‘‘Mu kubyiruka kwanjye, nifuzaga kuzaba umuhanzi, ubu nibwo inzozi zanjye zibaye impamo. Iki ni igihe nyacyo nasanze gikwiye ngo nsohore indirimbo.’’

Indirimbo ye yubakiye ku butumwa butanga ihumure ko nubwo umuntu yanyura mu bikomeye cyane ariko uwizeye Imana aratabarwa.

Ati “Nashatse kugaragaza ko nubwo mu Isi umuntu ashobora kunyura mu buzima bukomeye ariko hari Imana ibuyobora; ubuzima bukomeye bugahinduka ubworoshye binyuze mu kwizera Imana.’’

Yavuze ko nta mpungenge atewe no kuririmba Hip hop, injyana itarumvikana neza mu nsengero by’umwihariko izo muri ADEPR.

Ati ‘‘Ubusanzwe nta njyana iva ku Mana, zose nizo abantu bihangiye, ziva mu bwenge bwabo. Injyana si ikibazo ahubwo cyaba ubutumwa burimo.’’

Tuyishimire w’imyaka 27 arateganya gukora amashusho y’indirimbo ye ‘‘Byanteye ubwoba’’ mu minsi ya vuba.

Dushimiyimana Emmanuel uzwi nka Manud (ibumoso) ni we wifashishijwe na Ev. Tuyishimire mu ndirimbo ye nshya

Tuyishimire Diogene ukorera ivugabutumwa muri ADEPR yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Hip hop

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BYANTEYE UBWOBA" YA EV.DIOGENE TUYISHIMIRE YAKORANYE NA MANUD

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND