RFL
Kigali

MTN yatangije gahunda ya ‘Connected Home’, Interineti inyaruka yo gukoresha mu ngo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 12:24
0


Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ryashyize ahagaragara uburyo bwa Interineti yagenewe gukoreshwa mu ngo yitwa “Connected Home”.



Hamwe n’iyi interineti yahawe akazina ka “Connected Home”, abakiriya bazashobora kuryoherwa na interineti 'Fixed wireless broadband' inyaruka bidasanzwe mu ngo zabo ku biciro byoroheye buri wese kandi utasanga ahandi. 

‘Connected Home’ ni uburyo bwa murandasi buzagezwa ku bafatabuguzi ba MTN binyuze mu buryo bw’inziramugozi gusa hagakoreshwa akuma kazaterekwa mu rugo rw’umufatabuguzi kazwi nka “Antenne”.

Ubu buryo bukoresha inzira ya murandasi ica mu butaka yitwa ‘Fibre Optic’ gusa ntibizasaba ko hari intsinga zitabwa munsi y’ubutaka bw’urugo rw’umufatabuguzi waguze ‘Connected Home’.

Iyi ‘antenna’ ishyirwa ku rugo rw’umufatabuguzi iba ireba ku muyoboro wa Fibre Optic bitabaye ngombwa ko mu rugo hashyirwa ‘fibre optic’ ifatika.

Ubu buryo butuma nta kibazo na kimwe cyo kugera kuri interineti kibaho, ahubwo bituma interineti ihita igera mu rugo ku muvuduko umwe n’uwa fiber optic.

Bwana Didas Ndoli, umukozi Mukuru mu ishami rishinzwe ubucuruzi muri MTN yavuze ko batangije ubu buryo bwa interineti yo mu rugo yitwa ‘Connected Home’ nyuma yo kubona ko abantu benshi bari gukorera mu rugo muri iki gihe.

Ati “Kubera ukuntu abantu benshi bari gukorera no kwigira mu ngo, twabonye ari ngombwa ko dushaka ibisubizo bijyana n’ibikenewe ku isoko muri iki gihe.

Yavuze ko mu gihe cyashize batangaga internet ya Fixed Connectivity ku bigo by’ubucuruzi nka za Banki, ariko ko ubu bakoze ishoramari kugira ngo bafashe kugeza iyi serivisi no mu nyubako zituwemo.

Hari ubwoko bune (4) bwa packages za interineti ya Fixed Broadband bwo guhitamo, bufite umuvuduko uva kuri 5Mbps ukagera kuri 25Mbps hagendewe ku byo buri wese akeneye. 

Iby’ibanze biranga interineti ya MTN Business’s Fixed Home Broadband ni:

-Interineti yizewe, ukoresha uko ushaka, interineti ifite umuvuduko wihuta cyane.

-Installation na connection mu rugo mu masaha 48 wamaze kwiyandikisha usaba iyi serivise uri muri Kigali n’amasaha 72 uri hanze ya Kigali.

-Umukiriya ahabwa serivisi amasaha 24/7 n’ubufasha mu bya tekiniki.

-Uburyo bwo kwishyura na MTN MoMoPay ukanda *182*8*1*800000#

Iyi serivisi ubu iraboneka muri Kigali hose kandi itangwa mu bice bituwe by’umujyi wa Kigali aharenga 90% byahatuwe hose ndetse no mu mijyi yo muntara.

Bwana Ndoli yakomeje avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, umubare w’abakenera Interineti wikubye hafi kabiri mu bice bituwe. 

Yavuze ko interineti ikugeraho neza igihe uri gukorera mu rugo ntabwo ikiri umwihariko wa bamwe ahubwo byahindutse imikorere mishya.

Akomeza ati “Mu gutanga interineti ya broadband mu ngo kandi yoroheye buri wese mu kiguzi, MTN iri gufasha abakiriya bayo muri iki gihe cy’icyorezo kugira ngo bakomeze kubaho uko babagaho no gukomeza imirimo yabo”.

Abakiriya bifuza guhabwa iyi serivise mu ngo zabo bashobora kuvugana na MTN Sales team ku murongo wa toll free: 3111 cyangwa bakandikira kuri Sales.RW@mtn.com.

MTN ni ikigo gihora gihindura imitangire ya serivisi kijyanye n'ibihe.

Gushaka ibisubizo ni kimwe mu by'ingenzi bagenderaho mu bushakashatsi muri ubwo buryo harimo interineti igendanwa cyangwa se ikoresherezwa ahantu hamwe (MPLS Network) bigakorwa mu buryo bwo kwirinda ubujura n'ibindi bitaboneye bikorerwa kuri Interineti; kurinda virus mudasobwa cyangwa telefoni y'umufatabuguzi byose bigafasha haba ku mbuga za 'website' na 'Application'.


MTN Rwanda yatangije uburyo bwa Interineti yo mu rugo yitwa 'Connected Home' ku biciro byoroheye buri wese






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND