RFL
Kigali

Ethiopia: Abana bato b'abakobwa bagera ku 100 bafatiwe ku ngufu muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/06/2020 11:58
0


Abayobozi bo muri Etiyopiya bavuze ko abakobwa barenga 100 bafashwe ku ngufu kandi bakavurirwa mu murwa mukuru, Addis Ababa, kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira, nk'uko televiziyo ya Walta yigenga yabitangaje.



Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ibibazo by'abagore n'abana muri Addis Abeba, Almaz Abraham, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera kuko amashuri yari yarafunzwe kugira ngo hatabaho  ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Ati: “Abakobwa ijana n’umwe bafashwe ku ngufu mu mezi abiri ashize nyuma y’icyorezo cya Covid-19, Abagabo bafite imyitarire mibi itandukanye hanze y'urugo rwabo ubu babakoreraga ibya mfurambi kuko bari muri gahunda ya guma mu rugo ".

Impamvu ifatika igaragara nuko mu bihe bisanzwe nta birego nk’ibi bikabijetwigeze tubona ariko aho icyorezo cyaziye abana barahohotewe bikabije.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore muri Etiyopiya ni rusange kuko aUbushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwerekanye ko "nta gushidikanya ko gufata ku ngufu ari kimwe mu byaha byogeye muri Etiyopiya, kandi bituruka ku mikorere idahwitse y’inzego zinyuranye mu nzego z’ubutabera mpanabyaha, n'“umuco wimbitse wo guceceka.

Src: The guardian.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND