RFL
Kigali

Basketball: GOA Festival 2020 yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2020 10:12
0


Guhera Tariki 16 kugeza 22 Kanama 2020, byari biteganyijwe ko mu Rwanda hazabera Iserukiramuco ry’ibihangange bya Afurika (Giants of Africa Festival) ryari kuzirabirwa n’ibihugu 11 byo muri Afurika, gusa kuri ubu ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.



Tariki 20 Gashyantare 2020, mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri USA Masai UJIRI, yamuritse ku mugaragaro iri serukiramuco ry’ibihangange bya Afurika ryari riteganyijwe kuzaba tariki 16-22 Kanama 2020.

Iri serukiramuco ryagombaga kwitabirwa n’ibihugu 11, Giants of Africa ikoreramo, harimo u Rwanda ruzaryakira, Kenya, Uganda, Tanzania, DR Congo,Somalia, South Sudan, Nigeria, Senegal, Mali na Cameroun.

Ryari kuzahuza urubyiruko rwo mu bihugu 11 byo muri Afurika, aho rwari kuzigiramo byinshi bitandukanye birimo umuco w’umukino wa Basketball n’amasomo awushamikiyeho, bari no kuzidagadura mu buryo butandukanye ndetse bakanigiramo byinshi bijyanye n’iterambere muri uyu mukino.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco ryagombaga guhuriza hamwe ibi bihugu, aho ubusanzwe ibikorwa bya Giants of Africa byajyaga bigira igihugu kimwe biberamo, bigahuza n’abakinnyi bo muri icyo gihugu nk’uko byabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Uyu muryango wa Giants of Africa wateguye iyi Festival, washinzwe na Ujili Masai utangira ukorera muri Nigeria ari na ho avuka, nyuma utangira no gukorera mu bindi bihugu byo muri Afurika, mu rwego rwo kwimakaza no kugira umuco umukino wa Basketball muri Afurika.


GOA Festival yagombaga kubera mu Rwanda yamaze gusubikwa kubera COVID-19







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND