RFL
Kigali

Ingendo za Moto n'iz'Intara n'Umujyi wa Kigali zasubukuwe uretse muri Rusizi na Rubavu, insengero n'utubari birakomeza gufunga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/06/2020 2:11
0


Kuwa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ifata imyanzuro inyuranye irimo no gusubukuru ingendo za Moto n'Izihuza Intara n'Umujyi wa Kigali, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.



Nk'uko bikubiye mu Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri ryatewemo umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, muri iyi nama abanyarwanda bashimiwe cyane kubera ubufatanye bukomeje kubaranga banibutswa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Inama y'Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ngamba na gahunda zo kuzahura ubukungu no kwihaza mu gihe giciriritse n'ikirambye. Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yemeza ko ingamba zikurikira zitangira gukurikizwa. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

Ingamba rusange zo kwirinda iki cyorezo: Hemejwe ko gupima abantu indwara ya Covid-19 bizakomeza mu gihugu hose. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. Serivisi zemerewe gukora, zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima harimo; gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati y'umuntu n'undi.

Abacuruzi bose basabwe kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana. Indi ngamba yemejwe n'iyi Nama y'Abaminisitiri Idasanzwe, ni uko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo. Hemejwe kandi serivisi zemerewe gukora ndetse n'izindi zikomeza gufunga mu kwirinda Covid-19.

Serivisi zemerewe gukora ni izi zikurikira:

-Ibikorwa by'Inzego za Leta n'Iby'Abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

-Ibikorwa bya Siporo y'umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (Non-Contact Sports) biremewe. Amabwiriza kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora Siporo ikorewe mu nyubako z'imyidagaduro (Gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

-Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry'inzego z'ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu Turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

-Ingendo hagati y'Intara zitandukanye cyangwa Intara n'Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

-Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30

-Ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n'abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga ni izi zikurikira:

-Imipaka izakomeza gufunga kereka ubwikorezi bw'ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n'abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk'uko amabwiriza y'ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

-Ingendo mu modoka rusange mu Turere rwa Rusizi na Rubavu zirabujijwe

-Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020

-Insengero zizakomeza gufunga

-Inama n'amateraniro rusange cyangwa mu ngo z'abantu birabujijwe

-Utubari tuzakomeza gufunga

Nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), magingo aya abantu bamaze kwandura icyorezo cya Coroavirus mu gihugu cy'u Rwanda ni 384 harimo 7 babonetse kuri uyu wa Kabiri, abamaze gukira ni 269 harimo 7 bakize kuri uyu wa Kabiri, abakiyirwaye ni 113 naho abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 2 harimo umupolisikazi witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020.


Ingendo z'abamotari zasubukuwe nyuma y'iminsi myinshi cyane bo bakiri muri 'Guma Mu Rugo'


Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND