RFL
Kigali

Rayon Sports yamenyesheje Police Fc ko Rutanga akiyifitiye amasezerano, Transfert ye yagombaga kunyura mu mategeko - IBARUWA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/06/2020 18:59
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwandikiye Police FC buyibwira ko bwatunguwe no kubona amafoto acicikana mu binyamakuru agaragaza ko uwari kapiteni wayo Eric Rutanga yasinye muri iyi kipe kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, nta n’umuyobozi muri Police FC wigeze aganiriza Rayon Sports ku by’uyu mukinnyi.Byose bikubiye mu ibaruwa yasinyweho na CEO wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard  uzwi nka King,  ikaba ari ibaruwa yandikiwe Perezida wa Police FC kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020.

Igira iti "Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko twatunguwe no kubona mu binyamakuru, umwe mu babahagarariye asinya kontaro y’akazi n’umukinnyi wacu Rutanga Eric kandi kugeza muri iki gihe agifite amasezerano ya Rayon Sports kandi hakaba nta buryo bwo kuvugana hagati yacu namwe bwabayeho musaba uwo mukinnyi ngo twige niba twamubaha cyangwa ntitumurekure.

Tugendeye ko nta rupapuro rumurekura yahawe, tunagendeye ku ibaruwa ya FIFA yashyikirijwe amakipe binyuze muri FERWAFA tariki 19/4/2020, ari nayo yari ikubiyemo uburyo amakipe yasoza neza amakontaro y’abakozi bayo harimo n’abakinnyi muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, turabamenyesha ko niba mushaka uwo mukinnyi, mwari mukwiriye kubaha nibura ibikubiye mu mabwiriza y’igurwa ry’abakinnyi batarasoza amasezerano y’umurimo".

Iyi baruwa isozwa, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butegereje igisubizo cyiza giturutse ku ikipe ya Police FC.

Eric Rutanga wari kapiteni wa Rayon Sports, yaguzwe na Police FC tariki 28 Gicurasi 2020. Yasinye imyaka 2 atangwaho agera kuri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda n’umushahara w’ibihumbi 700 Frws buri kwezi.

Rutanga Eric wageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC, akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, akaza no kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni, yayiteye umugongo yerekeza muri Police FC agifite amasezerano muri iyi kipe ya rubanda.Ibaruwa yandikiwe perezida wa Police FC


Mu minsi ishize ni bwo Rutanga yasinyiye Police FC amasezerano y'imyaka ibiri

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND