Mu Majyaruguru y’u Butaliyani Abahanga mu kwiga ku bijyanye n’ibisagaratongo (Archeologists), bavumbuye bimwe mu byari bigize imyubakire y’Abaromani mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu. Ibi byavumbuwe mu Majyaruguru y’umujyi wa Verona mu Butaliyani mu gace ka Negrar di Valpolicella.
Negrar di Valvpocella
agace ko mu mujyi wa Verona mu Butaliyani aho ibi byavumbuwe. Ibyavumbuwe
ni ibice byo hasi mu nzu (Floor), byari bikozwe n’ibikoresho twagereranya muri
iki gihe bizwi nk’amapave. Ubu buryo abaromani bubakaga hasi mu mazu yabo ni byo
bitaga Roman Mosaic Floor. Ibi basasaga hasi mu mazu yabo byari bikoze ku buryo
bw’ubugeni.
Ibi byavumbuwe muri uyu mujyi wa Verona, bibonetse
nyuma y’ibindi bisigaratongo byavumbuwe mu musozi uri hejuru y’umujyi wa Negrar
di Valpolicella, hakaba hari hashije hafi ikinyejana ibi bivumbuwe. Ibi nabyo byari
biherutse kuvumburwa, nabyo basanze ari byo hafi mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka
rya Yezu Kristu.
Nyuma y’ibyavumbuwe
mu 1922, aka gace kavumbuwemo ibi, bari baragataye nta bushakashatsi
bacyihakorera gusa mu mwaka ushize ni bwo abashashatsi bo mu kigo cya The
Superintendent of Archeology, Fine Arts and Landscape of Verona batangiye
kuhacukura nyuma baza guhagarika imirimo bahakoreraga.
Nyuma gato baje gusubukura imirimo yo gucukura
bakora ubushakashatsi muri Gashyantare uyu mwaka, gusa nyuma yaho gato baje gusubika
imirimo bakoraga kubera gahunda yo kuguma mu rugo.
Roman Mosaic Floor uburyo abaromani
babukagamo
Nyuma y'uko abantu batangiye gusubira mu mirimo yabo, aba bashakashatsi nabo bakomeje ubushakashatsi bwabo, ni bwo ibi byavumbuwe baje kubisanga muri metero nke cyane uvuye aho bari basubikiye imirimo yo gucukura.
Mayor wo muri uyu mujyi wa Negrar di Valpolicella mu magambo ye yatangarije kimwe mu kinyamakuru cyo muri uyu mujyi ko, bizera ko aka gace kavumbuwemo ibi kagomba kwitabwaho ku buryo bwihariye, hagatera imbere.
Kandi ko bafatanyije n'aba bashakashatsi bagiye gushaka uburyo aha hantu habyazwa umusaruro. Ibi babivumbuye muri metero nke uturutse aho bari basubikiye imirimo mbere ya gahunda yo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19
Andi mabuye ameze nk'aya yakoreshwaga nk’amapave
basanze amaze imyaka igeze ku 2000, yavumbuye mu cyobo bacukuye mu mujyi wa Roma
mu gihe gishize cyo kuguma mu rugo. U Butaliyani ni kimwe mu bihugu bikunzwe
gusurwa na ba mukerarugendo baje kureba bimwe mu byari bigize umuco wa kera
cyane cyane ibyo mu bwami bw'Abaromani.
Muri iki gihugu kandi hagaragara bimwe mu
bisigaratongo byinshi byo mu binyejana byinshi bishize, ibi bikaba bimwe mu
bikurura ba mukerarugendo.
Source: the guardian
Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO