RFL
Kigali

Ibiranga umugabo mwiza n’umubi w’imbere

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/06/2020 9:14
0


Ubusanzwe bajya bavuga ngo ‘uyu muntu ni umugabo’ bashatse kuvuga ibikorwa bye. Umugabo mwiza rero si igihagararo ahubwo ni imigirire ye ifasha kandi agateza imbere urugo rwe n’abandi bantu muri rusange.



Umugabo tugarukaho muri iyi nkuru ni umwe wubatse ufite umugore n’abana. Umugabo mwiza rero arangwa n’ibintu bike ariko by’ingenzi.

1. Umugabo mwiza amenya gufata imyanzuro akirengera n’ingaruka zavamo. Atanga inama zubaka maze agahuza abashyamiranye.

2. Agira gahunda, aba inyangamugayo muri byose, akirinda guhemuka abishaka.

3. Agira ubwitange mu nshingano zose ashinzwe, ikindi ni uko urugo rwe ruhinduka intangarugero buri wese akaba yagira icyo yifuza mu mibanire ye n’umuryango we.

4. Ahahira urugo. Ntihagire icyo umuryango ubura kandi agifitiye ubushobozi. Bitandukanye na bamwe birebaho gusa ntibibuke ko umwana n’umugore bari munshingano zabo.

Umugabo mubi we usanga ibyo mu rugo rwabo bihora byarazambye kubera kutita ku nshingano ze. Dore bimwe mu biranga umugabo mubi:

1. Urukundo aruheruka mu irambagiza: Umugabo mubi iyo ari kurambagiza akora byose byerekana ko akunze uwo arambagiza kandi amwitayeho, iyo bamaze kubana biherukira aho, ugasanga umugore yibaza niba uwo basigaye babana ari wa wundi wamugaragarizaga urukundo rwinshi igihe yamurambagizaga. Ibi bimuviramo akenshi kujya mu bandi bagore aho abikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa.

2. Ntajya inama n’umugore we, akenshi kubera ibyo akora iyo umugore amubujije cyangwa amucyashye bituma amubwira nabi akaba yanamukubita. Ahora ashaka impamvu zo gutongana ngo abike ubwoba kuri buri wese washaka kugira icyo amubaza kirebana n’imyitwarire ye. Usanga afata umugore we nk’igikoresho haba mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu mirimo yo gutunga urugo. Umugabo mubi usanga atita ku bo yabyaye ugasanga abana babaho nk’imfubyi kandi se akiriho, umugore we nawe ugasanga abaho nk’umupfakazi

3. Umugabo mubi akoresha iterabwoba ku bo mu umuryango we. iyo atashye abana, umugore, abashyitsi, abakozi bose baratinya bagahunga ndets abana bagahita bajya kuryama, cyangwa bakifuza kuryama mbere y’uko ise ataha.

4.Umugabo mubi agira ubusambo butuma yiha akima umuryango n’abavandimwe. usanga umutungo aba afatanyije n’ uwo yashatse awumarira mu mahabara aba afite hirya no hino cyangwa no mutubari. Akenshi usanga umugore nta jambo ryo kubaza aho uwo mutungo ujya kubera rya terabwoba.

Igikunze kugaragara cyane ku bagabo babi n’uko uretse ibyo twavuze haruguru iyo bigeze mu birebana n’umutungo biba bibi kurushaho kuko usanga aba bagabo mu ruhame baba ari ibikomerezwa, ariko wareba uburyo umuryango we ubayeho ugasanga ni mubukene gusa. Aho umwana abona ikayi bigoranye, umugore ntabone umwambaro, kwivuza ari ikibazo, nyamara hanze bashima ko uwo mugabo ari umwe mubagira ubuntu, agura amacupa cyane.

-Bene abo bagira amazu, abagore n’abana babo bakarara mu nzu mbi cyangwa bagacumbika.

-Bagira imodoka, abagore n’abana bakagenza amaguru.

-Barya uturyoshye, bagashira inyota, abana n’abagore babo babeshejweho no guhangayika.

-Akazi kabahemba menshi ntikarangiza ibibazo by’imiryango yabo.

-Bafasha ab’ahandi, ababo basabiriza, amasambu manini yungura abandi, ababo bishwe n’inzara.

Birakwiye ko abagabo nk’aba bahinduka kugira ngo babashe kugirira akamaro imiryango yabo, abana babo, abaturanyi n’abandi. Iyo amahirwe abayeho uwari umugabo mubi agahinduka, agira igihe kinini cyo kwicuza aho abandi bageze we yarahoze mu buyobe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND